Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Jussie Smollett, umukinnyi wa filime yatewe azira ivangura rishingiye ku ruhu n’ubutinganyi.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Polisi ya Leata zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko Jussie Smollett uzwi cyane muri filime yamenyekanye cyane yiswe“Empire”yakinnyemo yitwa JAMAL LYON; yatewe igitero azira ivangura rishingiye ku ruhu no kuba akekwaho kuba umutinganyi.icyakora na none mu buhamya bwe yavuze ko yabonye abantu babiri baza bakamuzirika ijosi bakanamushyiraho ikintu kitamenyekanye.

Igitero cyagabwe kuri uyu musitari usanzwe atuye Chicago cyafashwe nk’urwango rukomeye kuri we.

Ubusanzwe Jussie Smollett, ni umunyamerika akaba n’umunyafurika, afite imyaka 35 y’amavuko akaba ari n’umutinganyi nk’uko we ubwe abyiyemerera, uku gushyira amanga akemera ibi, byatumye yisanga mu bitaro nyuma yo kugabwaho igitero cyanamukomerekeje.

Umuvugizi wa polisi muri Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Guglielmi mu magambo ye yagize ati “Dukurikije ibyagaragaye mu bushinjacyaha, iri perereza turarikurikirana by’umwihariko kandi natwe aho bigeze ku makuru dufite turabifata nk’ urwango rukomeye’’

Nk’uko inkuru dukesha TMZ ibivuga; abateye uyu mugabo wiyita umutinganyi bari babiri, ariko bose babashije gutoroka inzego z’umutekano.

Igitero cy’aba bagabo cyabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri aho basanze uyu mukinnyi wa filime yatawe mu nzira ya gari ya moshi atabasha kuhikura.


Smollett ni n’umuhanzi ukomeye unandika indirimbo.

Mbere y’aho kuwa mbere, videwo yacaga ku mbuga nkoranya mbaga ye yemwerekanaga ava ku kibuga cy’indege cya LaGuardia, ikurikiwe n’ifoto y’inseko yifotoye mbere y’uko indege igera ku kibuga ahagana saa munani z’igitondo.
Nk’uko tubikesha urukuta rwe rwa instagram, Smollett Jussie ntiyatinze mu mujyi nyuma yuko agera I NewYork.

Nyamara n’ubwo ibi byose bivugwa andi makuru avuga ko Smollett yagaragaye muri Disney Sport Comedy ariko akaba ntacyo yatangaje kuri ibi byamukorewe. Gusa hagati aho Polisi yo ikaba yavuze ko amerewe neza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA