Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Allain Muku arajwe ishinga no kugarura umuziki w’umwimerere mu Rwanda.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 31 Mutarama 2019, umuhanzi nyarwanda uwurambyemo, Allain Muku, yashimangiye ko 90% by’umuziki ukorerwa mu Rwanda ari umwimerere w’abanyamahanga, naho 10% byawo byonyine bikaba aribyo bijyanye n’umuco nyarwanda. Ashimangira ko bikomeje bityo ntaho uyu muziki wageza abawukora. Mu guhangana n’iki kibazo ngo yashyizeho amarushanwa yise HANGA-HIGA.

Alain Muku yabwiye itangazamakuru ko yatangiye kuririmba ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye mu myaka y’1990 na 1991. Avuga ko muri iyi myaka abahanzi bageragezaga gukora umuziki wihariye kandi ijyanye n’umuco nyarwanda, ibintu byari gutuma ugera kure hashoboka bitewe n’uko n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu babasha kugeza ibihangano byabo kure bigakunda ari uko bibanze ku birango byihariye by’umuco wabo.

Ashimangira ko icyo gihe abantu bakundaga umuziki w’iwabo ndetse bagashyigikira n’abawuhanga kandi ngo kugeza ubu binagaragarira mu buryo na n’ubu bakiwukunda, (Igisope).

Alain Muku ati ” Nidukomeza dutya ntacyo uyu muziki uzatugezaho. Mu myaka ya mbere ya za 90 na 91 tugitangira kuririmba wasangaga umuhanzi abanza kumenya gucuranga gitari, umuduri, inanga n’ibindi bikoresho gakondo akabona kuririmba, nyamara ubu ahubwo usanga umuhanzi abanza kuririmba akazashaka kwiga gukoresha ibyo bikoresho nyuma yo kwigira umuririmbyi, ndetse ugasanga arabishyiramo imbaraga nke kuko ibicurangisho byinshi aba azi ko imashini ibimucurangira. Ibi bitera ubunebwe, bigatuma abahanzi b’ubu bahanga ibintu bidafite ireme, niyo mpamvu ibihangano byabo nabyo bidatinda guhararukwa”
Uyu muhanzi ashimangira ko, ikoranabuhanga rituma abahanzi b’iki gihe nawe ubwe yishyizemo badashaka kwivuna, abibutsa ko icyo ubonye kitakugoye utabasha no kugisigasira.

Ashimangira ko usanga ubu abahanzi batabasha gukora umuziki ucurangika imbona nkubone, nyamara ngo hambere aho, abahanzi bose bari intyoza mu muziki ucurangirwa abawukunda imbona nkubone ibyo bakunda kwita (Live Music)

Kugeza ubu Allain Muku aba mu gihugu cya Cote d’Ivoire, ashimangira ko aha muri iki gihugu n’ibindi bituranye nacyo usanga bimiriza imbere ibihangano bicurangitse mu muco wabo, mu rurimi rwabo, hakoreshejwe ibicurangisho gakondo by’iwabo, yewe ngo n’ukoresheje ubicurangisho bya kizungu ntashobora gutana ngo ahange asohotse hanze y’u muco uranga igihugu cye. Ibi niko biri no muri Senegal, Ghana, Nigeria n’ahandi kandi ngo bituma baba ibyamamamare bakarenga imipaka kandi na hano mu Rwanda bagakundwa baririmba umuco wabo utazwi n’abanyarwanda.

Abandi bakora ibi mu gihe abahanzi nyarwanda bo baba bashishikajwe no kwigana ibidashobora gukundwa hanze kuko ababifite nk’umuco wabo baba barabikoze neza mbere kurusha uwo ari we wese ubyigana (Gushishura).

Alain Muku ati “Ibi byatumye dushyiraho amarushanwa twise HANGA-HIGA, kugirango dukosore iri kosa ryakozwe igihe kirekire. Muri aya marushanwa tuzahitamo umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu, uzi kuririmba neza kandi yubahiriza ibirango by’umuziki gakondo nyarwanda mu miririmbire no mu bikoresho azaba yifashisha mu muziki we, abazatsinda tuzabafasha gutera imbere”

Allain Muku ashimangira ko atazafata abantu benshi kugira ngo atazananirwa kubageza aho yifuza. Avuga ko byaba byiza abaye umwe by’akarusho w’umukobwa n’ubwo umuhungu udahejwe, cyangwa se nanone bombi uko ari babiri (umuhungu n’umukobwa) bazaba bahize abandi bakaba aribo bazahabwa amahirwe yo gufashwa gutera imbere.

Hanga- Higa imaze kuba inshuro 2, ubu ikaba igiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho muri uyu mwaka wa 2019, izaba muri Nyakanga na Kanama, ikazasozwa muri Nzeri.


Allain Muku, mu kiganiro n’abanyamakuru





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA