Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uwimiriza imbere imboga rwatsi mu mirire ye ni umwami mu bitaramo bya Beyonce na Jay-Z.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Abafana barya imboga rwatsi mu igaburo ryabo bagiye kujya batsindira amatike y’ubuntu buri mwaka mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere mu bitaramo bya Beyonce n’umugabo we Jay-Z.

Aya mahirwe yashyizwe hanze n’aba baririmbyi babinyujije kuri insitagaramu zabo zikurikirwa n’abasaga miliyoni 123. Hazatoranwa mo umunyamahirwe umwe uzajya atsindira itike buri mwaka mu gihe cy’imyaka 30.

Icyi gihembo gifite agaciro kabarirwa ku madolari ibihumbi cumi na bibiri ($12,000).
Beyonce yabwiye abamukurikira kuri insitagaramu ko uzatoranywa azifashishwa mu gikorwa cyiswe ‘Greenprint project’ giteza imbere kikanashishikariza abantu gukoresha amafunguro akize cyane ku mboga rwatsi cyangwa se amafunguro ashingiye ku bimera, aho kuba inyama.

Byatangajwe ko gukoresha amafunguro ashingiye ku bimera afite ingaruka nziza ku bidukikije kuko birwanya imyuka mibi, bigafasha kuzigama amazi no kubungabunga n’imitungo muri rusange.

Iki gikorwa cyatangijwe na Marcos Borges,uyu akaba ari umujyanama wa Beyonce.
Beyonce na Jay-Z mu magambo yabo bagize bati “Inyungu ziri mu gukoresha ikimera kimwe ku munsi mu mafunguro ni uko bigirira akamaro ubuzima bwacu ndetse n’ibidukikije, bigakuraho imyuka mibi ihumanya ikirere ndetse bigafasha no kuzigama amazi”

Bongeye ho bati “Turashaka gutanga igisa nk’ikizamini natwe tutiretse kugirango tubashe kumenyera gukoresha ibimera, duteza imbere ubuzima bwacu ndetse n’ubw’ibimera.”

Asa n’uwitangaho urugero, Beyonce yavuze ko buri wa mbere atazajya arya inyama kandi ko azajya akoresha ibimera bibisi nk’ifunguro rya mu gitondo, mu gihe umugabo we Jay-Z we, yavuze ko azajya abikoresha mu mafunguro ye abiri ku munsi.

Kugeza ubu, iri rushanwa rimaze gukundwa n’abantu bagera 587,000 k,urukuta rwabo rwa insitagaramu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA