Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Miss Iradukunda Liliane yagize icyo atangaza nyuma yo gushinjwa kwanga nyina



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Bimwe mu binyamakuru byaherukaga kwandika ko Miss-Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yanze umubyeyi we nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, nyamara ababyeyi bareze uyu mukobwa ntibashimye uburyo nyina yajyanye iki kibazo mu itangazamakuru kandi cyari gukemurirwa mu muryango.

Ikibazo cyatangiye nyuma y’uko nyina atangaje ko aheruka umwana we agitorerwa kuba Miss Rwanda 2018.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 3 Gashyantare 2019, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yagize icyo avuga mu itangazamkauru bwa mbere.


Miss Iradukunda Liliane ari hagati ya nyina na Se, ubwo yari amaze kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu 2018.

Umwe mu bari bakurikiye ikiganiro yasabye ko bamubariza niba koko Miss Liliane yaranze nyina. Mu gusubiza kuri iki kibazo, Miss Iradukunda Liliane yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo yari abajijwe, atangaza ko iki kibazo kigomba gukemurirwa mu muryango, kandi ko bidakwiye ko kijya mu itangazamakuru.

Yagize ati “ntacyo nabivugaho kuko ndumva ari ikibazo cy’umuryango, cyagakemuriwe mu muryango aho gukemurirwa mu itangazamakuru.”
Umunyamakuru yamwibukije ko nyina yabivuzeho kandi akabibwira itangazamakuru, nyamara mu gusibiza, Miss Lialiane yagize ati “yego yabivuzeho, ariko njye sinifuza kubivugaho kuko numva ari ikibazo cyo gukemurirwa mu muryango.”

Ubwo yaherukaga mu itangazamakuru nyina wa Miss Iradukunda Liliane witwa Uwimana Chantal yavuze ko aheruka umukobwa we agitorerwa kuba miss Rwanda, ndetse yongeraho ko afite imvune amaranye igihe kandi umukobwa we akaba ataramusura.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA