Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Miss Uganda 2008 yatangaje ko afitanye umwana na nyakwigendera Mowzey Radio.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Bwa mbere, Nyampinga wa Uganda 2008, Mwima Dorah yatangaje ko yabyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio mu gihe yari amaze umwaka yambitswe iri Kamba.


Miss Dorah na Mowzey Radio bivugwa ko babyaranye umwana ugize imyaka 9 y’amavuko

Mowzey Radio yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Nyuma yo gukubitirwa mu kabare, yapfiriye mu bitaro yari yihutishirijwemo i Kampala nyuma ajya gushyingurwa iwabo ku ivuko mu karere ka Wakiso tariki ya 3 Gashyantare umwaka ushize.

Akimara gupfa byatangajwe ko yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda. Mu bana bavuzwe, uwa Miss Dorah Mwima ntiyarimo. Nyamara nyuma y’imyaka itanu ashinze urugo, ku rukuta rwe rwa facebook, miss Dorah yatangaje ko yahisemo kudashyira hanze ibye na Radio kugira ngo arinde umwana we kwibasirwa n’itangazamakuru.

Ku rukuta rwe yanditse ati “Nahuye na Radio na Weasel ubwo nari mu bukangurambaga bwa fondasiyo nashinze mu 2009, bamfashije muri ubwo bukangurambaga, ariko nyuma gato nza kugirana umubano wihariye na Radio biza kurangira ntwaye inda.”


Miss Dorah n’imfura ye Ethan Barrack (Umuhungo uhagaze iburyo bwe) niwe avuga ko yabyaranye na Radio)

Ethan Barrack niwe mwana uyu miss Dorah afitanye na Radio, akaba ari na we mfura ye, afite imyaka 9 y’amavuko. Nyuma yo gutandukana na Radio nibwo miss Dorah yamenye ko atwite bityo ahitamo guceceka kugira ngo uyu muhanzi atamwihakana bikarinda byajya mu itangazamakuru bikaba byamuviramo kuba iciro ry’imigani.

Ati “Namenye ko ntwite tumaze gutandukana, icyo gihe nibwo namenye ko akundana na Lilian. Sinigeze ntekereza kuyikuramo, nahisemo gufata umwanzuro wo gutwita Ethan ndetse sinabibwira Radio.”

Miss Dorah yavuze ko ajya kuryamana na Radio atari azi ko afite umukunzi witwa Lilian Mbabazi, ngo yabimenye amaze gusama ahitamo gukuramo ake karenge aharira uyu Munyarwandakazi.

Mowzey Radio yapfuye ataramenya ko afitanye umwana na Miss Mwima Dorah. Inshuro zose uyu Nyampinga yageragezaga gushaka Radio ngo amumenyeshe ko babyaranye, we (Mowzey Radio) yaramwihishaga kugeza ubwo apfuye. Icyakora n’ubwo atangaje ibi, miss Dorah atangaza ko ameze neza n’umuryango we nyuma yo gushinga urugo mu mpera z’umwaka wa 2013.


Miss Dorah n’umuryango we.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA