Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ingabo zirwanira mu kirere



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 16 bo mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, aba basirikare bari basanzwe ari bato bakaba bari basoje amasomo y’ibijyanye n’indege za gisirikare bahita bashyirwa mu cyiciro cya ba ofisiye.

Aba basirikare barimo 10 bari basanzwe bafite ipeti rya Kaporali (corporals) n’abandi 6 bari basanzwe bafite ipeti rito kurusha ayandi mu gisirikare (Private), ariko bose nyuma yo kurangiza amasomo yabo muri Sir John Kotelawala Defence University muri Sri Lanka bakahavana impamyabumenyi ibashyira ku rwego rwa "AERONAUTICAL ENGINEERS", bahise bahabwa n’Umugaba w’Ikirenga ipeti rya Lieutenant.

Aba basirikare bazamuwe bihambaye kuko hagati y’amapeti bari basanzwe bafite n’ipeti bahawe harimo amapeti menshi basimbutse. Ubusanzwe abasirikare bato, ari narwo rwego rwa mbere. Mu basirikare haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo. Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.

Aba bose bavuye kuri aya mapeti, basimbuka ipeti rya Sergeant rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’, basimbuka Ipeti rya Staff Sergeant, irya Sergeant Major, irya Warrant Officer II, irya Warrant Officer I ndetse n’irya Second Lieutenant bahita bahabwa irya Lieutenant.


Ibirango by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere

Amapeti y’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere aba afite ibirango nk’iby’abandi basirikare, ariko amabara yo aba atandukanye kimwe n’uko imyambaro yabo iba yihariye.


Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere ni Major Gen.Charles Karamba.

Ingabo Zirwanira mu Kirere zigizwe n’imitwe y’indege ziguruka, Umutwe ushinzwe ubusugire bw’ikirere, n‘amashuri y’Ingabo Zirwanira mu Kirere. Ingabo Zirwanira mu Kirere ziyoborwa n’Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere.

Ingabo Zirwanira mu Kirere zigomba kugira abasirikare bahora biteguriye intambara, bafite ubumenyi bunyuranye kugira ngo bahorane ubushobozi bwo guhora ku isonga mu gukumira ibitero cyangwa kubigaba mu buryo buhamye, bikorewe mu kirere.

Source:Ukwezi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA