Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abahuguwe na ANSP+ barashima urwego rw’ubumenyi bungutse mu kwirinda agakoko gatera SIDA.



Yanditswe na Anaclet Ntirushwa Yasomwe na

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa y’uyu muryango, bashimangiye ko yabagiriye akamaro kuko ngo bamenye uko birinda agakoko gatera SIDA, ndetse ngo bajyaniye ubu bumenyi bagenzi babo. Ni amahugurwa y’iminsi 2 yatangiye tariki 5 -6 Gashyantare 2019.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye, bamwe mu bayitabiriye bavuga ko batahanye inyungu kubera ko mbere y’uko aba hari byinshi batari basobanukiwe birimo kwirinda n’uko bakagombye kwifata babaye baranduye, ariko ubu baravuga ko ibyo bibazaga kuri iki cyorezo bamaze kubibonera igisubizo.

MUSONGA , ni umwe mu baturage bayitabiriye uturuka mu gace k’umujyi wa Kigali kazwi nko mu Biryogo, yagize ati “sinari nzi uko nakwitwara ndamutse ngize ingorane zo kwisanga naranduye agakoko gatera SIDA, ariko ubu namenye ko ngomba kwipimisha buri gihe nkajya menya uko mpagaze, sinari nzi uko babara ukwezi k’umugore, ariko ubu narabimenye. Ngiye guhamagarira bagenzi banjye kujya bipimisha basanga baranduye bakajya bafata imiti igabanya ubukana kandi bakayifata neza”

Ibi abihurizaho na mugenzi we JIHADI wayitabiriye, nawe aturuka mu gace ka Nyamirambo yagize ati “mbere wasangaga hari aho ntasobanukirwa neza nko ku birebana no kuboneza urubyaro, kwitwara kuri bagenzi banjye baba baragize ingorane zo kwandura, ariko ubu sinzongera kugira impungenge ahubwo ngiye kubikangurira n’abandi ko kugira ubuzima bwiza ari ukumenya uko uhagaze ndetse wasanga waragize ibyago ukandura ugatangira gufata imiti kandi neza”.

Akomeza avuga ko nyuma y’aya mahugurwa agiye gukora ubukangurambaga ahamagarira abantu kwifata, gukoresha agakingirizo n’ubudahemuka.
Umuhuzabikorwa w’umuryango ANSP+ wyateguye, Madame MUKASEKURU Deborah avuga ko bahuguye aba bantu mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA mu banyarwanda.

Kuri we ngo intego y’aya mahugurwa yagezweho. Ati “abahuguwe uyu munsi basobanukiwe kandi bazatwara ubutumwa babugeze hirya no hino, bababwire ibijyanye no kwirinda SIDA, kwipimisha, gukoresha agakingirizo no kuboneza urubyaro”

Yavuze ko kandi ibikorwa by’amahugurwa nk’ibi birakomereza no mu tundi turere turimo n’aka Musanze, aho abakora ingeso y’uburaya bazahugurwa kuri izi ngingo.
Uyu muryango usanga icyizere cyo kubaho ku bantu benshi cyariyongereye, kuko ngo mbere wasangaga umuntu umenye ko yanduye yarahitaga yiheba, ariko ng’ubu ntibikiba kuko abanduye batangira gufata imiti kandi bakabaho neza ndetse igihe kirekire.

Kugeza ubu, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda buri ku kigero cya 3% ni ukuvuga ko abantu 3 mu ijana bafite ubwandu kandi 6% bakaba ari abo mu mijyi naho 2% bakaba abo mu byaro.

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kandi buvuga ko abakoraingeso y’uburaya bagera kuri 45,8% banduye naho abanduye bo mu cyiciro cy’abapfakazi n’abatandukanye n’abo bashakanye bakaba ari 14% .

Mu Rwanda hose abafata imiti neza bari hagati ya 80 na 90% bivuga ko 10% badafata imiti igabanya ubwandu bwa SIDA ari nayo mpamvu agakoko gatera SIDA gakomeje kuhagaragara.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA