Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuryango wa Mowzey Radio wihakanye Miss Dorah.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo uyu mugore wabaye miss Uganda 2008, yari yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko yabyaranye umwana we w’imfura na nyakwigendera Mowzey Radio nyamara kugeza ubu abo mu muryango wa Mowzey Radio bakaba bamwihakanye .

Miss Dorah yari yavuze ko imfura ye yitwa Ethan y’imyaka 9 ubu, atayibyaranye n’umugabo we bamaranye imyaka itanu ahubwo ari amaraso ya Radio. Mu byo yatangazaga kandi yavugaga ko bagiranye umubano w’igihe gito nyuma yo kwambikwa ikamba rya nyampinga wa Uganda ubwo hari mu mwaka wa 2009 ari nabwo avuga ko yamuteye inda.

Chimp Reports dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuvandimwe wa Radio witwa Meddie yavuze ko abana ba Radio umuryango wabo uzi ari batanu gusa, ariko bakaba baha ikaze uwo ari we wese wamenyekana nyuma.

Meddie ariko yavuze ko bigomba kwemezwa n’ibizamini bya DNA kugira ngo umuryango ubashe kwemera ko hari undi mwana Radio yaba yarabyaye nyuma y’abo batanu bazwi. Ibi ni nabyo basabye uwabaye Nyampinga wa Uganda 2008, Dorah wavuze ko yabyaranye n’umuhungu wabo.

Radio akimara gupfa byatangajwe ko yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda. Mu bana bavuzwe uwa Miss Dorah Mwima ntiyari arimo.

Mu nkuru twabagejejeho ubushize uyu Dorah yavuze ko ajya kuryamana na Radio atari azi ko afite umukunzi witwa Lilian Mbabazi, ngo yabimenye amaze gusama ahitamo gukuramo akarenge aharira uyu Munyarwandakazi. Kandi ko atashakaga kuba iciro ry’imigani mu itangazamakuru.


Nyampinga dorah afite umugabo barushinganye mu 2013,we bamaze kubyarana batatu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA