ariki ya 1 Kanama mu Rwanda ifatwa nk’umunsi w’Umuganura aho ubusanzwe mu mateka ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru.
Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.