Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Icyamamare ku isi muri mu njyana ya Country Music Don Moen, yasesekaye i kigali.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuramyi Don Moen, uririmbira Imana mu njyana ya Country Music, akaba yaratsindiye ibihembo bikomeye ku isi yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho yitabiriye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe "MTN Kigali Praise Fest Edition I cyateguwe na RG-Consult Inc.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019 saa cyenda n’iminota 30’ ni bwo Don Moen yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Yasohotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yitwaje ibicurangisho bye
bya muzika aho yari ari kumwe n’itsinda rya RG-Consult Inc bavanye mu gitaramo cyahembuye imitima ya benshi yaraye akoreye I Kampala ahitwa Kololo Airstrip.

Don Moen avuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali akomereza mu kiganiro n’itangazamakuru. Nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru, yahise ajya gusuzuma ibyuma azakoresha mu gitaramo kizabera muri Kigali Exhibition and Village Center ahazwi nka Camp Kigali kuri uyu wa 10 Gashyantare 2019.


Iyi ni imwe mu mafoto yafotowe ubwo yari ageze mu Rwanda

imvano:inyarwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA