Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kenya: Police yishe irashe batatu bakekwaho kuba ibijura ruharwa.



Yanditswe na NIYONSABA Pontien Yasomwe na

Iki gikorwa cyabereye mu gace k’ahitwa Naivasha, babatu barashwe barapfa abandi batatu bagenzi babo baracika.


Hafashwe Telefoni zigera 10

Amakuru dukesha the daily nation aravuga ko uhagarariye aka gace ka Naivasha John Kwasa yabwiye iki kinyamakuru ko aba bajura barashwe banze kumanika amaboko ahubwo bagerageza gutoroka.

Yagize ati “banze kumanika amaboko bashaka kwiruka turabarasa hapfa batatu abandi batatu bacikana ibikomere by’amasasu”
Haravugwa ko kandi muri aba bakekwaho ubu bujura ,harimo n’umwana w’umukobwa ukiri mu myaka y’ubugimbi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko iperereza rikomeye rikomeje hashakishwa aho aba batatu bacikanye ibikomere baba bihishe. Yijeje ko mu gihe gito bagomba kuba batawe muri yombi.

Police yasanganye abo bajura ibikoresho byinshi birimo Imbunda, Imihoro, Telefoni 10 ngendanwa, Sim Card, Imyenda n’ibindi bikoresho bifashishaga mu bujura bakekwaho gukora.


Bimwe mu byo police yasanganye abo bajura birimo n’imbunda.

Police ikomeza ivuga ko aba bajura batega amabus biyise abagenzibamara kuzihagarika , bagatera abazirimo ubwoba bifashishije intwaro baba bafite bityo bakabacyuza utwabo baba bagendanye mu ngendo zabo za buri munsi. Polisi ya kenya irakangurira abatwazi b’ibinyaiziga muri iki gihugu kuba maso mbere na mbere bakamenya abo batwaye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA