Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uruhu rw’uwabaye miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly ruhinduka bitewe na camera



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mutesi Jolly yabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016, akaba ari mu bashyirwa imbere mu byamamare byo mu Rwanda bakoresheje amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo, gusa we ntiyemeranya n’abakomeje kuvuga ko yitukuje.


Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko atajya akoresha amavuta yo kwitukuza nk’uko babimukekaho

Miss Mutesi Jolly ahakana ko atigeze akoresha ayo mavuta atukuza uruhu. Avuga ko ahubwo biterwa n’uko yakuze ikindi kandi kibitera ni kamera. Ahamya ko Kamera zamufotoraga kera atari zo zimufotora ubu. Ku bw’iyo mpamvu ntiyemeranywa n’abamushinja ko yaba yarakoresheje amavuta atukuza uruhu nyuma yo kuba nyampinga w’u Rwanda mu wa 2016.

We avuga ko ababivuga bafite impamvu zabo bwite zitandukanye kure n’ukuri.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio yashimangiye ko atigeze akoresha ayo mavuta ari na byo bashingira ho bamunenga akaba we abifata nk’ibitekerezo bwite bifitwe n’abamunenga.

Mu magambo ye yagize ati “umuntu ureba ni we uhitamo icyo kuvuga. Mbifata nk’ibitekerezo bwite by’abantu. Biragoye gusubiza buri buntu ku gitekerezo bwite cye. Gusa ndabizi neza n’umutima wanjye ko ntabyo nigeze nkora. Unarebye amafoto yanjye yo mu mashuri yisumbuye, uzasanga nari mfite inweri.”

Yavuze kandi ko uko umuntu akura ari na ko ahinduka, ashimangira ko Kamera zimufotora muri iyi minsi zitandukanye kure nizamufotoraga mu bihe byashize bityo ko bidashoboka ko zose zamwerekana kimwe.

Yagize ati “umuntu arakura agahinduka. Camera yamfashe uyu munsi siyo izamfata ejo, n’umfotora nisize ibirungo undi akamfotora nta birungo mfiteho, bizaba bitandukanye, rero kujya kwirirwa nsobanura ngo narakuze, ngo narahindutse, ntabwo bifite injyana.”


Uruhu rwa miss Mutesi Jolly rukomeje kuba inzobe uko iminsi ishira indi igataha

Miss Jolly yatangiye kuvugwaho ko akoresha aya mavuta azwi nka mukorogo nyuma y’aho yari amaze kwambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ababivuga bahamya ko yashakaga kongera ubwiza bw’uruhu rwe akoresheje ayo mavuta. Bavuga ko inzobe ye yagiye ihinduka kurushaho kandi ko akiri muri King David (Ikigo yizeho amashuri yisubuye) ngo yari umuyumbu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA