Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Menya amafaranga azakwa nk’umusoro ku nyubako z’insengero



Yanditswe na Anathalie NYIRANGABO Yasomwe na

Amafaranga azatangwa ku nyubako y’insengero yafashweho umwanzuro nyuma y’uko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite itoreye itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze.Hemejwe ko izi nyubako z’insengero zizajya zitanga umusoro ungana na 0.10%.

Twashatse kumenya icyo abakirisitu bavuga kuri izi mpinduka nshya ku mitangire y’imisoro, umunyamakuru wa the profile .rw yegera abaturage bagana insengero ababaza uko bakiriye izi mpinduka zo gusorera inyubako basengeramo.

Bamwe muri bo batangaje ko nabo bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu ,ariko banagaragaza impungenge ko bishobora kuzatuma hari ibikorwa bimwe na bimwe bakoraga mu rusengero bizahagarara birimo gufasha abatishoboye.

Umwe mubaganiriye na The Profile, asengera mu idini ya ADEPR, ntiyifuje ko izina rye ritangazwa (Twahisemo kumwita Ndungutse, yagize ati “Mu itorero nsengeramo n’ubundi abakirisito basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka insengero ndetse bakanatura. Ayo maturo rero bajye bayakuramo n’umusoro kuko aba ari menshi, ariko ntibazasabe abakirisito amafaranga yo gutanga umusoro kuko kwaba ari ukubagora”

Paul Munyeshyaka we ntiyemeye kuvuga idini asengeramo yagize ati “Ku bwanjye mbona bidakwiye kwaka imisoro ku nyubako z’insengero, kubera ko iyo batanga ibyangombwa kuri ba nyiri insengero bavuga ko ari imiryango idaharanira inyungu, kandi inyungu n’imisoro birajyana. Ku bwanjye nk’umunyedini , si ndi umunyamategeko,numva umusoro ku nyubako z’insengero udakwiye kuko ari imiryango idaharanira inyungu”

Munyeshyaka yongeyeho ko amaturo atangwa hamwe na hamwe mu nsengero atagenewe gukoreshwa mu mirimo ibyara inyungu, Kuko ngo yakoreshwaga mu gufasha abatishoboye,kubaka insengero n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Pasiteri Dusengimana Pierre,umushumba w’amatorero ya Enihakole pantecostal churches mu Rwanda, avuga ko kuba itegeko rigena ko inyubako z’insengero zitangirwa umusoro nta byacitse irimo. Yagize ati ”Urusengero rwubatse kubutaka bw’u Rwanda kandi twese turi abanyarwanda.urusengero rufite icyo rwinjiza,kuko abakirisito hari umusanzu batanga bakora umurimo w’Imana wa 1/10 n’amaturo.Kuba rero urusengero rwubatse ku butaka bw’igihugu ntibyakitwa ko ari iby’abihaye Imana bitagira aho bihurira na leta.Tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu iterambere ry’igihugu cyacu dutanga imisoro”.

Mu kiganiro umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi Jonathan Nzayikorera ushinzwe ingengo y’imari y’uturere yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki 12 Gashyantare 2019, yasobanuye ibijyanye n’ingingo isaba inyubako z’insengero gutanga umusoro. Yavuze ko gutanga umusoro ku nyubako z’insengero bireba ba nyiri amadini banditsweho iyo nyubako isengerwamo.

Ati “inyubako z’insengero zizajya zisorerwa 0.1% by’agaciro ku isoko k’izindi nyubako zagenewe ibikorwa bitarimo iby’inganda. Ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bizajya bitanga 0.1%, inyubako yagenewe ubucuruzi nayo izajya itanga 0.5% ndetse n’ inyubako yagenewe guturwamo kuko yo izajya isorerwa umusoro ungana na 1%”
Ubusanzwe umuturage yishyuraga amahoro y’Akarere ku butaka n’ibibukorerwaho bibwongerera agaciro hakurikijwe ibiciro bigenwa n’inama Njyanama z’uturere.

Gusa, iri tegeko rishobora kuzagora abaturage bagura ibibanza by’amazu yo guturamo ntibabyubake kuko bazajya babisorera hiyongeyeho 50% by’umusoro wose, kimwe n’abubatse amazu ku buso bunyuranyije n’ubugenwa n’inama njyanama z’uturere.

Itegeko no 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibabanze, ryatowe n’inteko ishinga amategeko tariki ya 2 Kanama 2018 ryatangiye kubahirizwa kuva muri Mutarama umwaka wa 2019. Iri ryaje rivugurura itegeko N°59/2011 ryo Mu Ukuboza 2011.

Ingingo ya 12 y’iri tegeko iteganya ko umuturage ufite icya ngombwa cya burundu cy’ubutaka, azajya abusorera, ariko agasonerwa umusoro ku nzu ye y’icumbi. Inzu za leta zidakora imirimo ibyara inyungu na zo kandi ntabwo zizajya zisora nk’uko iri tegeko ribiteganya.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA