Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Indonesia: Umunya tanzaniya yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Bali atwaye urumogi mu gifu.



Yanditswe na NIYONSABA Pontien Yasomwe na

Abdul Rahman Asman yafatiwe mu gihugu cya Indonesiya mu gace k’ahitwa Bali atwaye ikilo cy’ikiyobyabwenge by’urumogi rwo mu bwoko bwa Methamphetamine mu gifu cye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Citizen aravuga ko ibyo uyu mugabo w’umutanzaniya yakoze byatangaje benshi, ku buryo bamwe batumva ukuntu umuntu atwara ibiyobyabwenge mu gifu, kandi ntibabashije no kwiyumvisha uburyo byasohotse mu gifu kitabiseye nk’uko amafoto abigaragaza.

Hagiye havugwa ibyihebe byinshi byafunzwe bizira gucuruza ibiyobyabwenge mu ibanga bigahanwa, ku mwanya wa mbere haza umugabo w’umunyamerika uzwi ku izina rya Husein Ashadi Bahri wafatanywe garama 45 z’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Marijuana yazitwaye muri Karaviye (Clavier) ya mudasobwa, icyo gihe yahanishijwe gufungwa imyaka 15.

Ntiharamenyekana niba ubushinjacyaha bwo muri indonesiya buzamukatira igihano cy’urupfu uyu mugabo Abdul Rahman Asman kubera ko mu bihano bitangwa n’amategeko muri iki gihugu harimo n’irihanisha kwicwa ufatanywe cyangwa ukekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA