Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuraperi 21 Savage yafunguwe



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma yo gufungwa akekwaho kuba umwongereza uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, umuraperi 21 Savage yafunguwe.

Ibiro bishinzwe abimukira muri leta zunze ubumwe za Amerika bizwi nka ICE byari byafatiye 21 SAVAGE muri Leta ya Georgia akekwaho kuba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, uyu muraperi kandi akekwaho n’ibindi byaha. 21 savage yari aherutse gufungwa mu mwaka wa 2014 azira gukoresha ibiyobyabwenge.

N’ubwo uyu muraperi yarekuwe , kuri iyu wa 2 yari agifungishishe ijisho kusa yaje kurekurwa n’iki kigo gishinzwe abimukira muri amerika gikorera muri Atlanta.
The DailyMail dukesha iyi nkuru ivuga ko, iki cyemezo cyo kurekura uyu muraperi cyafashwe nyuma y’urubanza rwabereye mu muhezo.

Nyuma y’irekurwa rya 21 Savage, umunyamategeko we yatangaje ko mu minsi 9 ishize, ku ruhande rwabo we n’umukiriya we, She’yaa Bin Abraham-Joseph, uzwi nka 21 Savage, baganiraga n’ikigo gishinzwe abimukira ICE kugira ngo bagaragaze ko bafite uburenganzira bwo kuba muri Amerika, ndetse n’uruhare rukomeye agira mu guteza imbere abaturage na sosiyete atuye mo.

yagize ati "21 Savage yari yanatumiwe mu gitaramo cya Grammy Awards aho yari yapanzwe mubazacyitabira ndetse akanakiririmba mo, twabonye ko ari ngombwa rero ko twihutisha urubanza.”

Kuri uyu munsi 21 Savage akaba yaciwe ihazabu mbere yo kurekurwa. Akaba yatsindiye ukwishyirakwizana kwe. Uyu muraperi nyuma yo kurekurwa akaba yasabye itangazamakuru kumufasha rikohereza ubutumwa ku bafana be ndetse n’abamufashije, avuga ko nubwo atabonetse muri Grammy Awards, mu mutima yari ari yo kandi anashimira isi yose ku bufasha ko ariby’agaciro, yiteguye kubana n’inshuti ze akanakomeza gukora umuziki uhuza abantu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA