Mu gihe igihugu cya Congo-Kinshasa cy’ugarijwe n’icyorezo cya Ebola, ubu hadutse na Kolera iri gutwara ubuzima bw’abana bakiri bato, bitewe n’imirire mibi muri imwe mu miryango y’abaturage b’iki gihugu.
Abana barangwaho imirire mibi bategereje imiti ibarengera ku bitaro biherereye mu ntara ya kasai
Amakuru dukesha ibiro ntara makuru by’abafaransa AFP avuga ko ahagana mu ntangiro z’uyu mwaka abana amagana n’amagana bamaze gupfa bazira imirire mibi. Ibi abahanga barabifata nk’icyorezo cyaje cyiyongera ku bisanzwe nka Cholera ndetse na Ebola.
Iby’iyi mirire mibi mu bana bakomoka muri Congo-Kinshasa binashimangirwa kandi na MONUSCO (Ingabo z’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo) aho mu mpera z’uyu mwaka ngo zakiriye ibirego (Case) 1936 bya Cholera byavugwaga mu ntara ya Katanga , Lomani ndetse na Tanganyika.
Mu cyumweru gishize leta ya kongo yatangaje ko guhera mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize abaturage barenga Magana atanu (500) bo muri kivu y’amajyepfo ndetse n’intara ya Ituli bamaze gupfa bazira icyorezo cya Ebola.
Gusa leta irakomeza gukangurira abaturage bayo kugira isuku bakanakoresha amazi meza mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo ndetse no kwihutira kujya kwa muganga ku bayigaragayeho.