Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Michelle Obama yagaragaye muri Grammy awards bibabaza nyina



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama, yagaragaje ibiganiro yandikiranye na nyina, utarabashije gushimishwa n’uko umukobwa we ari icyamamare “umusitari’.

Nyuma yo gutangazwa abatsinze Michelle Obama yari kumwe n’abakunzwe cyane nka Jennifer Lopez na Alicia Keys. Nyina wa Michelle Obama, Marian Robinson, yamwandikiye amubaza niba “yahuye n’abasitari”.

Mu kumusubiza bisekeje, nyakubahwa Michelle Obama yisobanuye asubiza nyina ati “nanjye ndi umusitari ariko!” Gusa nyina yamusubije mu ijambo rya nyuma rituje avuga ati ‘yeah’ bishatse kuvuga ngo ‘yego’.

Michelle Obama yafashe ishusho y’ibyo baganiriye (Screenshot) abisangiza kuri Instagram ye, aho yakunzwe n’abantu barenga miliyoni ebyiri.

Yagize ati “Igihe mama wawe adatekereza ko uri umusitari nyaw ninjoro muri Phoenix’ nasakaje ibiganiro nagiranye na mama byo muri #Grammys Night, nagombaga kubibasangiza na mwe”.


Jada Pnkett, Michelle Obama, Lady Gaga na Jennifer Lopez muri Grammys





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA