Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Diamond yatunguye umukunzi we mushya Natasha, amwoherereje impano zidasanzwe.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ku itariki 14 Gashyantare buri mwaka ni umunsi w’abakundana ku rwego rw’Isi, ukaba warijihijwe mu mpande zitandukanye z’Isi kuri uyu wa 4. Umuhanzi ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Tanzania Nasibu Abdul uzwi ku izina rya Diamond Platnumz yatunguye umukunzi we Natasha ubwo yoherezaga intumwa I Nairobi ziramutungura. Ni ibintu byashimishije uyu mukobwa cyane.


Diamond platnumz n’umukunzi we Natasha bateranye imitoma ku munsi w’abakundanye

Natasha yari mu kiganiro akora cyitwa NRG Circle gica kuri NRG Radio, maze inshuti za Diamond zimusanga muri studio zizanye umuba w’indabyo, ibyapa byanditseho amagambo y’urukundo, imivinyu n’abacuranzi.


Impano y’igishushanyo n’indabyo biri mu byo Natasha yakiriye mu mpano


Natasha yari yaje gukora ikiganiro yambaye umutuku hose

Mu byishimo bikomeye no kugwa mu kantu uyu mukobwa yahie abishyira ku rukuta rwe rwa Instagram abwira Diamond ko byamushimishije birenze uko abitekereza.

Yamwandikiye ati “Diamond Platnumz, ndagushimiye kuri iki gikorwa. Nabuze icyo mvuga wankoreye umunsi.”

Akomeza yandika ati “Ndagushimiye rukundo (ashyiraho umutima na emoji ifite amarira ku maso) Ndi umugore wahiriwe kurusha abandi ku Isi kuko ngufite. Amagambo ntiyasobanura uko merewe.”

Ntibyagarukiye aho kuko na Diamond yahise ashyira kuri Instagram ifoto yabo bombi abwira Tanasha ati “Kubera ko ari wowe Valentine wanjye iteka. Ndakeka wishimiye igikorwa gito nakoze. Uri kure yanjye, ariko umutima wanjye uri kumwe nawe.”

Ku wa 14 Gashyantare, ni umunsi ufite amateka akomeye kuri Diamond Platnumz kuko ari nabwo urukundo rwe na Zari Hassan rwashyizweho akadomo n’uyu mugore wo muri Uganda.

Diamond Platnumz na Tanasha Donna Oketch bagombaga kuba bakoze ubukwe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019, ariko bahinduye gahunda kugira ngo inshuti zabo zose zibanze zibumenyeshwe.

Naho ku ruhande rwa Zari mu gihe atarabona undi mukunzi, kuri uyu munsi we yanejejwe n’impano y’indabyo yahawe n’abana be barimo n’abo yabyaranye na Diamond.


Zari yishimiye impano yahawe n’abana be.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA