Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Leta yararangaye ntiyaha abaturage amakuru ahagije ku byiciro by’ubudehe.- Ingabire Marie Immaculée.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro intambwe iganje kuri uyu wa 17 Gashyantare 2019, cyanyuze kuri Televisiyo y’u Rwanda cyibanze ku bisabwa mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe. Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, madame Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hari ukuntu leta yarangaye mu gushyiraho ibyiciro by’ubudehe.

Mu magambo ye Ingabire Marie Immaculée yagize ati "Leta yararangaye kuba yarashyizeho ubudehe, ariko ntishyire imbaraga mu gutanga amakuru agenewe abaturage kuri ibi byiciro by’ubudehe bigatuma hari amakuru abaturage batanze batazi ibyo barimo bikaza kubagiraho ingaruka"

N’ubwo yabivuze asa n’uwikinira, uku kurangara kwa Leta yakugereranyije n’igihe cyo gusoza igisibo cya Ramazhan ku bayoboke b’idini ya Islam, aho buri wese ubishatse agenda akaka ibyo kurya ku buntu yarangiza kurya akigendera. Ingabire Immaculée yavuze ko byaba byiza abaturage bagize imihigo na Leta ku buryo uhawe inka muri gahunda yo kumuzamura agirana imihigo na Leta ko uko bamusanze atariko bazamusanga mu mwaka ukurikiyeho.

Umuturage wo mu karere ka Gisagara yagaragaje ko ibyiciro by’ubudehe ntacyo bitwaye abaturage, ariko kuri we ngo ntibyakagombye guhuzwa n’amashuri y’abana.


Muri iki kiganiro abaturage bahawemo ijambo

Murihano Emmanuel wo mu karere ka Gisagara yagize ati "Ibyiciro bine byashyizweho ni bike, ubwabyo ni imbogamizi. Nta kuntu umuntu utuye I Kigali uhafite inzu azashyirwa mu kiciro kimwe n’umuturage w’igisagara uhafite inzu kandi zidahuje agaciro. Umubare w’ibyiciro nuzamurwe"

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ko mu ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe rigiye gukorwa, ibyifuzo by’abaturage bizashingirwaho cyane, ndetse anahita agaragaza ko ibyiciro by’ubudehe bishobora gukorwa bigakunda bidahujwe n’imyigire y’abana mu byiciro by’amashuri byose barimo cyane cyane icya Kaminuza.


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA