Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MIC-Rwanda yatangiye guhugura abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuryango utari uwa Leta uharanira impinduka muri sosiyete binyuze mu itangazamakuru MIC-Rwanda, kuri uyu wa 18 Gashyantare watangiye guhugura Abanyamakuru basanzwe bakora inkuru ku bidukikije, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi buzatuma barushaho kunoza inkuru zirengera ibidukikije basanzwe bakora.

Ni amahugurwa y’iminsi 5 azageza ku ya 23 Gashyantare 2019. Aba banyamakuru bagiye kumara iyi minsi bahugurwa ku gukora kinyamwuga inkuru zirengera ibidukikije ndetse zikanagaruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Bwana Bernardin Bavuge ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA, yasobanuriye abanyamakuru ko ushaka kumva neza imirimo ikorwa muri iki gice agomba kubanza gusobanukirwa neza ibintu 2 aribyo ‘Ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Bwana Bernardin yababwiye ko ibidukikije bigizwe n’igice cy’ibintu karemano nk’ ubutaka, amazi, umwuka n’ibindi. Ngo hari kandi ibidukikije byakozwe n’amaboko y’abantu nk’ibikorwaremezo.

Barnabe Bavuge, umukozi wa REMA ahugura abanyamakuru
Bernardin Bavuge, umukozi wa REMA ahugura abanyamakuru

Mu kubasobanurira akamaro k’ibidukikije bwana Barnardin yagize ati “n’ubwo umuntu ariwe ubarizwa ku ruhembe rw’ibidukikije byose, nawe akeneye ibyo bimukikije ngo abone kubaho neza”

Abanyamakuru bibukijwe ko n’ubwo umuntu akenera ibidukikije ngo abeho kandi akaba ari nawe ubikuriye, ngo nanone ni nawe ufata iya mbere mu kubyangiriza binyuze mu mirimo ye ya buri munsi akorera ku Isi.

Bernardin ati “Ikirere cyandura iyo imyuka nka diyoguside ya karubone (CO2) , Amoniyake (Ammoniac) Silifite (Sulfite) n’indi myuka iba yiganje mu kirere kurusha Ogusijene (O2) umuntu akenera guhumeka, kandi ibi byuka byose bibi bizamurwa mu kirere n’imirimo ya muntu ubwe”

Ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, abanyamakuru basobanuriwe ko abashinzwe gutangaza iby’iyi mihindagurikire batabitangaza mu gihe kigufi. Ngo bisaba kubanza kwiga neza niba koko iyo mihindagurikire y’ikirere imaze igihe kirekire ibayeho.


Sam Gody Nshimiyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa MIC

Abanyamakuru basabwe gufata ingamba zihamye batangaza amakuru ashobora gutuma ikiremwa muntu ku Isi kimenya ko ari cyo nyirabayazana w’iyangirika ryayo, bityo akabasha gukora ibituma Isi irushaho kuba nziza, hafatwa ingamba zo guhangana no gukumira izindi ngaruka izo ari zo zose zaterwa n’aho ikirere kigeze cyangirika ku bw’imirimo yacyo.

Sam Gody NSHIMIYIMANA, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa M.I.C-Rwanda yagize ati “ nka M.I.C-Rwanda twateguye amahugurwa nk’aya, kugira ngo muhure n’inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’imihindagurikire y’ikirere bityo babasobanurire byinshi ku bumenyi bw’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, hanyuma namwe muzabusobanururire abaturage mu byumva mu nkuru mukora za buri munsi. Ndizera ko nyuma y’aya mahugurwa abaturage bazarushaho kumva neza akamaro k’ibidukikije binyuze muri mwe”


Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye muri aya mahugurwa ku bidukikije





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA