Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mu itumba abanyarwanda bategereje, imvura izagwa mu buryo buzanyura abahinzi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo - Rwanda) cyatangaje ko imvura y’itumba izahera muri Werurwe igeze muri Gicurasi izaba ihagije mu bice byinshi by’igihugu uretse mu bice bimwe by’Iburasirazuba.

Mu myaka mike ishize imvura nyinshi, imiyaga n’inkuba byahitanye ubuzima bw’abantu, imirima ihinze, inzu nyinshi n’ibiraro birasenyuka. Kubera ibikorwa bya muntu, ihindagurika ry’ikirere rishingiye ku iyangirika ry’akayungirizo k’izuba kubera ibikorwa bya muntu byateye isi gushyuha, kugabanuka kw’ibipimo by’imvura, iguye ikagwa ari nyinshi cyane kandi ikagwa nabi bikagira ingaruka zikomeye.

Mu mezi ane ya mbere ya 2018 abantu bagera ku 189 bishwe n’ibiza ahanini bikomoka kumvura, abandi 275 barakomeretse, muri bo abarenga 140 bapfuye mu itumba (Werurwe – Gicurasi). Mu minsi 10 gusa ya mbere ya Werurwe 2018 ibiza bivuye ku mvura nyinshi byahitanye abantu 24 mu Rwanda.

Muri iki gihe kandi umwaka ushize hangiritse hegitari zirenga ibihumbi bine (Ha 4000) zihinzeho. Ibintu by’agaciro kose hamwe ka miliyari enye nabyo byarangiritse.

Itumba ubu ntirizatinda

kuri uyu wa 19 Gashyantare, ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) bwatangaje ko imvura y’iri tumba izagwa ikererewe ku bihe bisanzwe, ariko kandi ikanahita kare nk’uko bigaragazwa mu nkuru dukesha Umuseke.rw.

Mu Rwanda, ibipimo byabo ngo bigaragaza ko muri rusange imvura izatangira kungwa kuva hagati ya tariki 25 Gashyantare na 07 Werurwe. Gusa ngo mu bice by’Iburasirazuba bugana amajyepfo (Kirehe, Ngoma, Gisagara) izatangira kugwa hagati ya tariki 01 – 10 Werurwe.

Mu gihugu iyi mvura izatangira gucika hagati y’icyumweru cya nyuma cya Gicurasi n’icya nyuma cya Kamena.

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (MeteoRwanda) kivuga ko imvura y’itumba iteganyijwe izaba nyinshi mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, igice kinini cy’lntara y’lburengerazuba ndetse no mu turere twa Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Nyamagabe two mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri rusange, mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura ihagije usibye Akarere ka Kirehe, igice cy’amajyepfo y’Akarere ka Ngoma na Bugesera hateganyijwe imvura nke.

Imvura nke kandi iteganyijwe mu karere ka Gisagara ndetse n’amajyepfo y’Akarere ka Rusizi.

Muri iki gihembwe cy’Itumba 2019, ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe ni iri hejuru ya milimetero 510, imvura ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510 naho imvura nke ikaba iri munsi ya milimetero 390.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO