Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Se wa Diamond agiye gucibwa amaguru kubwo kubura ubushobozi bwo kwivuza



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Abdul Jumaa ni umuubyeyi wa Diamond Platnumz,magingo aya afite indwara yamufashe ihereye ku birenge igenda ifata n’ibindi bice by’umubiri, abaganga bakaba batangaje ko igisubizo cy’iki kibazo ari ukumuca amaguru.


Abdul Jumaa se wa Diamond Platnumz afite ikibazo cy’indwara y’amaguru

Nyuma y’urwango Se wa Diamond yagiriye umugore we Sanura Kassim (Sandra) ari na we nyina wa Diamond byatumye n’abana be bamwanga (banga se).

Imyaka ibaye 10 yibana ahitwa Magomeni mu gace kitwa Kagera mu buzima bubi. Diamond, nyina na bashiki be baba I Dar Es Salaam rwagati mu buzima buhenze cyane.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ijumaa Wikienda cyagiranye na Dogiteri Godfrey Charles, umuhanga mu kuvura indwara z’uruhu, yavuze ko akurikije ikibazo se wa Diamond afite; kugikemura burundu bisaba kumuca amaguru.

Mu magambo ye yagize ati mu by’ukuri amahirwe yo gukira ni 50 ku ijana nabwo Imana imufashije n’abavandimwe be bagahita bamuvuza byihuse, ariko natitabwaho bizarangira amaguru aciwe.”


Jumaa ararembye ndetse akeneye ubuvuzi bwihuse bitaba ibyo akazacibwa amaguru yombi.

Jumaa yabwiye iki kinyamakuru ko yivuje mu bitaro byinshi ndetse ko amafaranga yamushiranye. Abaganga bamubwiye ko arwaye kanseri y’uruhu ndetse ko kumuvura bisaba amafaranga menshi.

Yagize ati “Aya maguru yandembeje kera. Nivurije mu bitaro byinshi, ariko mu by’ukuri ntabwo ndavurwa neza kubera igiciro gihanitse kandi nta bushobozi mfite.”

Yabajijwe niba yaraganirije umuhungu we Diamond iki kibazo, na we ati “Ntabwo namuvugaho gusa njye ndashimira Imana kuko yampuje n’umwana wanjye wabaga mu Bwongereza Zubeda Humphries. Yaje hano kugira ngo ampe ubufasha nivuze.”


Zubeda Humphries yavuye mu bwongereza aje kureba se urwaye bikomeye ari nawe se wa Diamond Platnumz.

Uyu Zubeda Humphries, ngo ni mushiki wa Diamond bahuje se gusa. Mu kababaro ke avuga ko ababazwa no kubona uyu muhanzi afasha abandi ariko akirengagiza se urembye kandi atagira ubushobozi.

Ati “Diamond ndabizi afite ubushobozi kandi afasha abandi, birababaje kubona yirengagiza se. Nzakora mu bushobozi bwanjye mbunge.”

Zubeda yavuze ko azava muri Tanzania akoze ibishoboka byose agasiga se ahawe ubuvuzi nubwo bitoroshye kubona amafaranga ibitaro bisaba kugira ngo avurwe neza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA