Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amafaranga nkorera mu kimoteri ntawe nyaha ngo ayange, abanga akazi nkora sinzi ibyabo-Emmanuel ukorera I Nduba



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019, abanyamakuru bari mu mahugurwa agamije kurengera ibidukikije ku bufatanye na M.I.C-Rwanda basuye ikimoteri cya Nduba. Abagikoramo akazi ko kwegeranya no kuvangura imyanda barajwe ishinga n’icyatunga imiryango yabo batitaye ku miterere y’akazi bakora n’aho bagakorera. Basanga unena akazi ako ariko kose aba yirengagije umusaruro wako.

Nduba, ni ikimoteri cy’umujyi wa Kigali, cyitiriwe izina ry’umurenge kibarizwamo kiri mu ntera ngufi uvuye mu gasantire ka Batsinda. Iki kimoteri kiri mu gice gisatira igice cy’icyaro cy’akarere ka Gasabo. Ni mu murenge wa Nduba.


Abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije basuye ikimoteri cy’umujyi wa Kigali i Nduba

Werekezayo ugenda ushoreranye n’imodoka z’amakamyo zijyanye kujugunya umwanda muri iki kimoteri, ndetse izindi mukabisikanira mu nzira zivayo.

Ukigera hafi y’iki kimoteri wakirwa n’umwuka unuka uturuka mu mwanda urunze muri iki kimoteri, ushobora gutekereza ko usibye ikamyo ihagera igahita imena umwanda igahita igarukana abayitwara; ushobora kwibwira ko nta bantu bashobora kuba bakirimo kubera uyu mwuka.

Nyamara aha hantu hahora imbaga y’abantu bingerii zose birirwa mu kazi kabahemba ukwezi kugashira ukundi kugataha. Ukihagera ubona imbaga y’abagabo, abagore, abasore n’inkumi bashishikajwe n’umurimo bitewe n’icyo bawukuramo.


Abakozi ku murimo nta kibazo na kimwe bafite, ngo n’ibikoresho bibarinda barabifite

NIYOBUHUNGIRO Emmanuel ni umwe mu bagabo bahakorera akazi ka buri munsi. Arakora umunsi wa mbere ugatambuka, uwakabiri ugahita ukwezi kugashira agahembwa umuryango we ukabaho, agira ati “Iki si ikiraka ni akazi gahoraho k’ukwezi. Kuba nkora mu mwanda abandi batinya ntacyo bintwaye, nta kintu na kimwe wabona kuri iyi Si kitakugoye, akazi ni akazi upfa kuba ukubaha. Abanga akazi nk’ako nkora bagomba kumenya ko iyi myanda iva muri bo, kandi iyo mfite amafaranga yanjye mu ntoki ntiwamenya ko nyakorera hano, nta tandukaniro aba afite uyagereranyije n’ayo abandi bakorera ahandi hatari mu mwanda nk’uyu kandi ntawe nyaha ngo ayange, ikizima ni uko umuryango wanjye mbasha kuwutunga mu mafaranga nkorera hano”


NIYOBUHUNGIRO Emmanual ati "ntawe nyaha ngo ayange"

Twavuganye kandi na Muhawenimana, umubyeyi w’abana 2 biga, nawe ashimangira ko atitaye ku miterere y’akazi akora n’aho agakorera ahubwo ngo kugirango ibyo byose abishobore aba yitekerereza amafaranga agakuramo. Ati ”ni akazi, kandi buri kwezi mpembwa ibihumbi 45, n’umugabo wanjye akora hano , urumva ko twese twinjiza ibihumbi 90 ku kwezi. Aya adufasha kurihira abana bacu amashuri natwe tukayitungamo, akazi ni akazi unena akazi nk’ako nkora ntaba aha agaciro uwakise iryo zina, njye nta pfunwe kantera”

Aba bakozi bo mu kimoteri I Nduba batangarije the profile.rw ko bakora bazirikana ko iki kimoteri gifasha Igihugu mu gutuma umurwa mukuru wacyo wa Kigali utangarirwa n’abanyamahanga basura igihugu kubera isuku uwurangwamo kandi byose bigaterwa n’uko umwanda wose uwuvamo uba woherejwe muri iki kimoteri cyashyizwe aha I nduba, bityo rero ngo imirimo yo gutunganya umwanda uhamenwa ntabwo ibatera ipfunwe cyane ko bayihemberwa.


N’abakobwa ntibatanzwe muri aka kazi gasaba kwihanganira umwuka mubi uhaba


Imodoka zitwara umwanda i nduba





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA