Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Pasiteri Bushiri yahamagaye Abamalayika baza mu rusengero, menya byinshi kuri we



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanuzi Pasiteri Bushiri amaze kumenyekana cyane muri Afurika ndetse ni umwe mu baherwe batunze amamiliyari bakiri bato. Yigeze gusenga abamalayika bagaragara mu rusengero ndetse abayoboke be bamwizera nk’ umuhanuzi wavuye ku Mana ukiza indwara ariko hari n’ abamubona mu ishusho y’ abapasiteri banyunyuza imitungo y’ abaturage ngo babyibushye amakofi yabo.


Muri 2018, yabwiye abanyamakuru ko ari ibisanzwe ko umuntu uteye imbere muri Afurika bifatwa nabi. Yagize ati “Murabizi muri Afurika iyo umuntu ateye imbere bifatwa nabi, ariko ugasanga twiteguye gukomera amashyi abanyamahanga bateye imbere. Gutera imbere k’ umusore nkanjye muri Afurika byakagombye kubera urugero abandi”.

Umushumba Huxley Bushiri yavutse ku itariki 20 Gashyantare 1983, ni umwanditsi akaba n’umubwiriza butuma w’umucuruzi ukomoka muri Malawi. Yatangije idini rya gikirisitu ‘Enlightened Christian Gathering’. Iri dini rifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Pretoria, South Africa, rikagira amashami mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Pasteri Bushiri afite kompanyi y’ishoramari ‘Shepherd Bushiri Investments Ltd’ ikorera ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ ubwikorezi bwo mu ndege i Sandton hafi y’umurwamukuru Johannesburg muri Afurika y’epfo.

Bushiri yakuriye ahitwa Mzuzu mu majyaruguru ya Malawi. Nyina yamwise Shepherd kubera ibibazo yarimo ubwo yabyaraga uyu mwana, yamwise Shepherd mu rwego rwo kugaragaza ko yishingikirije ku Mana nubwo ari mu bibabazo.

Mu bwana bwe Bushiri yahuye n’ibibazo bituma yiyemeza kuba imbere y’Imana cyane, ubu asigaye azenguruka mu bihugu bitandukanye ku Isi abwiriza, ahanura ndetse asengera abarwayi bagakira, abandi bakabona umugisha w’amafaranga mu buryo bw’igitangaza.


Pasitoro Bushiri yahamagaye abamarayika mu rusengero

Muri Kanama 2018, yatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro mu masengesho yo gusengera Afurika y’Epfo ngo ibone ubumwe n’ubwiyunge yabereye kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa Johannesburg. Aya masengesho yanitabiriwe na Visi Peresida David Mabuza.

Shepherd Bushiri yatangiye gushaka ifaranga akiri muto ahereye ku mafaranga yagurijwe na se. Aya mafaranga yayashoye mu buhinzi biramuhira uyu munsi ni umwe mu baherwe b’Abapasiteri mu Isi.

Iyo agiye gusenga Bushiri aherekezwa n’imodoka zimucungira umutekano, imbere y’ urusengero hacururizwa imipira iriho amafoto y’uyu muhanuzi. Idini rye rifite abayoboke barenga miliyoni 6. Abantu barenga 1000 buri cyumweru baba bategereje kumva ubuhanuzi bwa Bushiri.

Igihe kimwe ubwo bari mu iteraniro yarasenze abamalayika baza mu rusengero camera zibafata amashusho n’amafoto.

Isoko:Ukwezi.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA