Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Min. Sezibera na Amb.Wonheka ntibigeze baganira ku mubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonheka na Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera baherutse kugirana ibiganiro imbonankubone, ariko ntibaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi umaze kuzamba

Muri iyi nama y’isaha n’igice hagati y’aba bombi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 nk’uko The EastAfrican ibitangaza, haganiriwe ku zindi ngingo zo kunoza umubano.

Amb. Wonheka yatangarije The EastAfrican ko nta biganiro byabaye ku mubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi, ko byari ibiganiro bisanzwe.

Ati “Byari ibisanzwe, ni ubwa mbere nari mpuye na Minisitiri Sezibera kuva yahabwa uriya mwanya. Nari nagiye kumushimira ku bw’imirimo mishya yahawe. Mu nama nk’iriya muvugana uko mwanoza umubano no gukemura ibibazo byaba biriho.”

Avuga ko batavuze ku bibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi kuko atari yatumijweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ngo agire ibyo asobanura.

Ati “Ntitwigeze tuvuga kuri ibyo bibazo. Ubusanzwe ugira ibyo usobanura iyo utumijweho nka ambasaderi by’umwihariko hari ibyo ugomba gukemura. “

Wonheka yemeza ko Uganda yiteguye gukemura ibibazo byaba biri mu mubano w’ibihugu byombi ko kandi ko igihje nikigera bizakemuka. Yemeza ko azi neza ko abakuru b’ibihugu n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuye bavuga kuri izi ngingo.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wazambye mu myaka ishize. Uganda ishinja u Rwanda ubutasi no gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri iki gihugu.

Ibi u Rwanda rubitera utwatsi rukavuga ko Uganda ita muri yombi Abanyarwanda mu buryo butemewe kandi ko icumbikiye abashaka kuruhungabnyiriza umutekano, ingingo iki gihugu gihakana kivuga ko abafatwa bose baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kuba ba maneko b’u Rwanda.

Inkuru ya Bwiza.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA