Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

‘Wallace’ Uruyuki rufite ubunini budasanzwe rwongeye kugaragara ku Isi nyuma y’imyaka 38



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Uru ruyuki ’wallace’ rwavumbuwe ku kirwa cyo muri Indonesia rufite ubunini bugana n’ urutoki rw’ igikumwe cy’ umuntu. Uruyuki rungana gutya rwaherukaga kugaraga mu Isi mu myaka 38 ishize.

Uru ruyuki rw’ umukara hose, rwavumbuwe bwa mbere mu 1958 na Alfred Wallace, aruha arwita ‘Wallace’ uretse uru rwongeye kugaragara ku wa Kane w’ iki Cyumweru tariki 21 Gashyantare , uruyuki rwa Wallace rwaherukaga kugaragara mu Isi mu 1981.

Wallace ruba rufite ubunini buri hagati ya santimetero 4 n’ 6 z’ uburebure. Mu bunini rukubye inshuro enye inzuki zisanzwe zikora ubuki.


Uko uru ruyuki rugaragara urugereranyije n’izindi zisanzwe

Uruyuki rwitwa Wallace ni urugore ntabwo ruba mu zindi nzuki ahubwo ruba ukwarwo. Rujya mu mwobo uba mu biti uba waracukuwe n’ imiswa rukikorera akantu ko kubamo rukagatwirikiza urucumbu(ibintu bimatira bikorwa n’ inzuki) kugira ngo imiswa itazarusagarira.

Gafotozi w’ amateka n’ ubuvumbuzi bw’ ibiremwa bidasanzwe Clay Bolt yavuze ko byari bishimishije kubona uru ruyuki kuguruka kubera ubunini bwarwo, mu gihe nta gihamya bari bafite ko izi nzuki zikibaho. Gafotozi Bolt ari mu itsinda ry’ abashakashatsi ryashakishaga aho ryakongera kubona Wallace.

Eli Wyman, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Princeton nawe wari mu itsinda ryongeye kubona Wallace yavuze bizafasha kumenya byinshi kubyerekeye uru ruyuki rudasanzwe. Uruyuki rwa Wallace nta mahane rugira.

Source:The Guardian





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA