Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

R.Kelly yishyikirije Police I Chicago nyuma yo kuregwa ‘gufata ku ngufu’



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzi w’umunyamerika R.Kelly yafashwe na polisi nyuma yo kuyishyikiriza ubwe nyuma y’uko abantu batandukanye batanze ibirego 10 ko yaba yarafashe ku ngufu abana b’abakobwa.

Amazina ye nyakuri ni Robert Sylvester Kelly. Ni igihangage mu muziki w’injyana ya R&B ndetse yanatwaye igihembo gikomeye kizwi nka Grammy awards, arashinjwa gusamabanya abana batujuje imyaka y’ubukure, hashize ibinyacumi byinshi by’imyaka ibi bibaye.


R.Kelly akigera kuri sitasiyo ya Polisi i Chicago

Uyu mugabo w’imyaka 52 yisanganije Polise nayo ihita imwakirana yombi iti “Kaze neza mboga zizanye” ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019. uyu mugabo waraye inyuma y’inkuta enye biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa gatandatu akamenyeshwa ibyo aregwa akanahabwa amahirwe yo kubyisobanuraho.

Usibye kuba agiye kubivugira mu rukiko nyuma y’uko byari bimaze kuba ibirego 10, R.Kelly yakunze guhakana ibyamuvugwagaho uko iminsi yagendaga yigira imbere agahamya ko nta kibi yigeze akora.

R. Kelly yijyanye kuri Police nyuma y’uko we ubwe yakunze kwivugira ko amaze gushengurwa umutima n’ibi birego yita ibinyoma, akaba yijyanye imbere y’ubutabera kugirango abashe kweza no kugarura isura y’izina rye ahamya ko ryari rimaze gucupira (kwangizwa) imbere y’amategeko.

Inkuru ya The Spyuganda.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA