Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amerika yimye viza umuyobozi wa komisiyo y’amatora n’umucamanza mukuru bo muri Congo-Kinshasa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Viza z’urugendo ku muyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora n’umucamanza mukuru mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zavanweho nyuma yo kubashinja uburiganya mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka gushyira Felix Tshisekedi ku butegetsi.

Leta zunze ubumwe za Amerika zamaze gutangaza ko zitazigera ziha impapuro zihesha uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwazo (Visa) ku bagabo 5 bari mu buyobozi bukuru bwa Congo-Kinsahasa ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu wasimbuye Joseph Kabila. Iki cyemezo kandi ngo kigomba no kugira ingaruka ku bagize imiryango yabo.

Aba bose barazizwa kugira uruhare rutaziguye mu gutuma amatora agenda nabi hakabamo iyibwa ry’amajwi, ibintu byatumye Felix Tshisekedi ajya ku butegetsi.

Abaza ku isonga mu bakumiriwe ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ni Corneille Nangaa, Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Congo-Kinshasa, Benoit Lwamba Bindu, Perezida w’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga na Aubin Minaku Ndjalandjoko, Perezida w’inteko ishinga amategeko.

Deparitoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko kandi ikiri no kwiga uburyo yakuraho izi viza ku basirikari bakuru b’iki gihugu n’abandi bagize guverinoma bataramenyekana, nabo bakaba bashinjwa kubangamira uburenganzira bwa kiremwa muntu mu gihe cy’amatora.

Deparitoma ya Amerika yagize aiti ”aba bantu barikungahaje ubwabo kubera kurya ruswa, ikindi barebereye abanyekongo ubwo uburenganzira bwabo bwahutazwaga mu gihe cy’amatora, nta n’ikurikirana bigeze bakora kuri ibi byaha”

Leta zunze ubumwe za Amerika n’indi miryango mbuzamahanga bakurimkiraniye hafi amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo- Kinshasa yabaye kuya 30 ukuboza 2018.

Aya akaba ariyo ya mbere yakurikiwe n’isimburana ku butegetsi mu mahoro muri iki gihugu kinini cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuva cyabona ubwigenge kubuhawe n’Ubabiligi mu 1960.

Muri aya matora, Martin Fayulu, niwe wahabwaga amahirwe yo kuyatsinda, nyamara amahirwe ntiyamusekeye. Yahise atangaza ko yibwe amajwi ndetse ashinja Felix Tshisekedi kuba ayarakoraniraga bya hafi na Perezida wacyuye igihe Joseph Kabila bigatuma ayatsinda atari ayakwiye.

Nyuma y’amatora, ibigugu byo mu karere Congo- Kinshasa iherereyemo n’ibindi bihugu by’ibihangage ku isi biyobowe na Afurika y’epfo byahise byegeza ingabo zabyo hafi mu rwego rwo kwirinda no guhoshya imvururu izo arizo zose zashoboraga kuvuka nyuma y’aya amatora.

Inkuru ya Daily nation





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA