Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uburinganire bw’umugabo n’umugore, ijambo rigiteza impaka



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Minisiteri y’iterambere ry’umuryango MIGEPROF ntivuga rumwe n’abaturage ku gisobanuro cy’ijambo “Uburinganire” n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.

Bamwe mu baturage bavuga ko uburinganire budashoboka kuko umugore n’umugabo bafite inshingano zitandukanye mu muryango, ahubwo ngo hakwiye gutezwa imbere ubwuzuzanye muri izo nshingano.

Umwe mu batanze ibitekerezo yavuze ko Ubwuzuzanye bushoboka, ariko uburinganire bwo budashoboka.

uyu twise Yohani yagize ati “Ikibazo cy’uburinganire kibangamiye ubwuzuzanye ubundi mwakuyeho iryo jambo mugasigaza ubwuzuzanye ko kuva na kera umugore atigeze aringanira n’umugabo kandi bitabujije ko yubahwa”

Bashingiye ku muco nyarwanda, bamwe bavuga ko mu gihe umugabo agitanga inkwano ku mukobwa bigaragaza ko bataringaniye, mu gihe bakurikije ijambo ry’Imana, umugabo ari umutware w’urugo ku buryo bataringaniye.

Abagabo kandi ntibahwema kugaragaza ko kuba uburinganire bwarigishijwe nabi bikomeje kuba imbarutso y’isenyuka ry’ingo z’ubu.

Muri icyo kiganiro, Umukozi wa MIGEPROF Nkundimfura Rosette, yasobanuye ko Uburinganire bivuze kutagira icyo ugomwa undi kubera ko ari umugabo cyangwa umugore.

Ku kibazo abantu baherutse kugira ku ijambo umutware ryitwaga abagabo rigakurwaho mu itegeko rishya ry’umuryango, atari ukuvuguruza Bibiliya aho ivuga ko abagabo ari abatware b’ingo ahubwo ari ukuyuzuza.

Ati “Imana niyo yaremye umuryango, Itangiriro, igice cya mbere umurongo wa karindwi, handitse ngo nta Muyuda, nta Mugereki nta mugabo nta mugore mwese murareshya, biri kandi mu Bakorinto igice cya karindwi umurongo wa gatatu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubwuzuzanye n’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’igihugu, GMO, Alain Nkundizanye avuga ko ijambo “Uburinganire” rivuyeho hagasigara gusa “ubwuzuzanye” nta terambere ryagerwaho.

Ku basaba ko n’abakobwa bajya bakwa abagabo, ngo ibyo umuco uzategeka nibyo bizemerwa ariko kandi ngo ntibizakuraho uburinganire n’ubwuzuzanye.

MIGEPROF igaragaza ko n’ubwo hakiri imyumvire iri hasi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hari benshi babyumvise n’ubwo nta janisha ry’imibare bagaragaza.

Ivuga ko hari icyizere ko n’abandi bazagenda babyumva uko ubukangurambaga bugenda bukorwa hose.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA