Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mu Rwanda nta kimpoteri gihari, ibishyirwamo imyanda byose ni ibisa nacyo kandi ntibyujuje ibipimo.-REMA



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro kuri uyu 24 Gashyantare 2019 cyacaga ku maradiyo atandukanye na Televisiyo, cyateguwe n’umuryango utari uwa Leta uharanira impinduka muri sosiyete binyuze mu itangazamakuru MIC-Rwanda, cyigaga ku buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije; ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA bwatangaje ko mu Rwanda nta kimpoteri na kimwe cyemewe gihari, usibye imyanya yashyizwe hirya no hino mu gihugu ngo ibe yifashishwa ngo ijugunwemo imyanda.

Ni ikiganiro cyateguwe nyuma y’amahugurwa abanyamakuru bamazemo icyumweri bigishwa uburyo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije, ndetse n’imihindagurikire y’ikirere mu rwego rwo gukora inkuru zishobora kubirengera.

Muri aya mahugurwa, abanyamakuru bashoboye gusura icyitwa ikimpoteri cy’umujyi wa Kigali, giherereye mu murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Aha bitegereje uko imodoka zizana umwanda uba uvuye mu ngo n’ibigo byo mu mujyi wa Kigali ukamenwa mu mpinga y’umusozi ahitegeye umujyi.

Iki kiswe ikimpoteri kijya kuhashyirwa, cyari gisanzwe mu karere ka Kicukiro ahitwa i Nyanza, kiza kuhimurwa huti huti kubera ko hari ku muhanda kandi abagituriye nabo bakaba bari batangiye kugaragaza ingaruka gifite ku buzima bwabo.

Cyaba icyitwaga ikimpoteri cya nyanza n’ikitwa ubu ikimpoteri cya Nduba byose ni ibyitirirwa iryo zina kuko nta na kimwe cyujuje ibisabwa.

Nk’uko cyari gihungishijwe umujyi, kikavanwa mu maso y’abahisi n’abagenzi, ndetse kikanavanwa hafi y’abaturage; aha cyimuriwe naho cyahasanze abandi baturage kandi nyuma n’umujyi wa Kigali ukura umunsi ku wundi urakihasanga, kuko munsi ycyo ariho dusanga santire ya Gasanze.

Byabaye ngombwa ko abaturage batuye aha i nduba batangira guhabwa ingurane bakimukira ahandi, hirindwa ko bakomeza kwandura indwara zikomoka ku mwanda.


Amazi y’umwanda wo mu misarane nk’uyu yinjira mu butaka akivanga n’isoko y’amazi abaturage bavomaga

Magingo aya abaturage batuye munsi y’iki cyitirirwa ikimpoteri ahitwa I Gasanze, bahora basaba ko cyahimurwa kuko amazi yanduye agimukamo yinjira mu masoko y’amazi ava muri uwo musozi cyashyizweho, none ubu bakaba bavoma amazi yanduye avanze n’umwanda wacyo. Ibi bifite ingaruka ku buzima bw’abaturage na none.


Rachel Tushabe mu kiganiro cyiga ku bidukikije kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 kiyobowe na bwana Sam Gody NSHIMIYIMANA, uhagarariye MIC-Rwanda

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Rachel Tushabe, umuyobozi ushinzwe kwigisha no kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, yavuze ko mu Rwanda nta kimpoteri guhari usibye ahantu hifashishwa nkabyo, yagize ati ”Ikimpoteri ni kimwe mu bikorwa remezo bigoye kubaka, ubu nta kimpoteri cyujuje ibisabwa dufite mu Rwanda. Aho dufite ni ahantu tuba twaragennye ngo tube tuhifashisha tujugunyamo imyanda, ariko si ikimpoteri muri rusange kuko ibisabwa kugira ngo ikimpoteri kibe cyujuje standard (Ibisabwa) turabizi. Kugira ngo ikimpoteri nyancyo kizubakwe bisaba imbaraga nyinshi umujyi wa Kigali n’ubufatanye bwa Leta n’abaturage”

Kugeza ubu muri iki kimpoteri cy’umujyi wa Kigali, usangamo abakozi bakoreramo akazi ka buri munsi, ariko bakaba batambaye imyambaro yabugenewe ibarinda guhura n’umwanda. Icyakora bamwe baba bambaye ibisurubeti, uturinda ntoki, bote n’udupfuka munywa bishaje.


Abakozi baruma gihwa bakahirirwa bashaka ifaranga

Kubera ubwinshi bw’umwanda uhamenwa, ubu imashini zatangiye kurima igitaka zikorosa hejuru y’iyi myanda kugira ngo hejuru yaryo hazongere hamenwe indi myanda nyuma. Umunuko ni wose, n’urusazi rw’icyatsi kibizi ruragurukirana hejuru y’uyu mwanda.

Usibye mu mujyi wa Kigali, usanga hirya no hino mu mijyi yo mu ntara n’uturere tw’igihugu, hari ahantu hagenewe kujugunwa imyanda nyamara abaturage bahegereye bagahora basaba inzego z’ubuyobozi kubakiza iyo myanda iba yiswe ko iri mu kimpoteri.


Abanyamakuru bari mu mahugurwa ya MIC-Rwanda, agamije kurengera ibidukikije ubwo basuraga iki cyiswe ikimpoteri cya Nduba



Ukihagera ubona ko ari igice cyifashishijijwe mu mwanya w’ikimpoteri

theprofilenews2018@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA