Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mc Tino yigambye kuba inyuma y’ifungwa ry’urukuta rwa Insatagram rwa THE CAT VEVO.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

THE CAT VEVO ni izina ry’umuyoboro wa youtube rutunzwe n’umusore utazwi isura, ariko bikaba bivugwa ko yiga mu bwongereza. Yari yarafunguye n’urukuta rwa Instagram gusa rwo rwamaze gufungwa ruzira kuba yarwibasiriragaho ibyamamare bitandukanye.

Izi mbuga zirimo urwa Insatagram z’uyu musore zari zimaze kwamamara ahanini biturutse ku kuntu zibasira cyane ibyamamare, bivugwa ko kandi yabasebyaga, rimwe na rimwe akabatuka, cyane cyane iyo habaga hari ingingo baba batabona kimwe.

Kayisirye Martin, uzwi nka Mc Tino ni umuhanzi, umushyusharugamba akaba n’umunyamakuru icyarimwe hano mu Rwanda. Uyu muhanzi akaba yarahoze aririmba mu itsinda ryahoze ari TBB (Tino,Bob and Benja) kuri ubu iri tsinda ntirikiriho, ubu akaba akora umuziki ku giti cye, ni umwe mu bigambye ko ari mubatumye urukuta rwa Instagram rwa ‘the cat vevo’ rufungwa binyuze mu gikorwa cyo kumurega ku bashinzwe urwo rubuga.


Mc Tino yafungishije Instagram ya THE CAT VEVO

The cat vevo yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ubwo amarushanwa ya miss Rwanda yari arimbanyije, byagaragaye ko yari ashyigikiye cyane Miss Mwiseneza Josiane,kuko umuntu wese wamuvugaga nabi byatumaga amwibarisa mu buryo bukomeye.

Kuri iyi nshuro yakoze ikosa avuga nabi Mc Tino ibintu bitamushimishije ahitamo kumurega ku buyobozi bwa Instagram, urukuta rwa The Cat Vevo ruhita rusibwa.
THE CAT VEVO yari amaze kugira abantu barenga ibihumbi 30 bamukurikira kuri Instagram, muri bo hari abari bashyigikiye ibikorwa bye ndetse banabonaga ko avugisha ukuri, ndetse abenshi yababeraga ikiraro cyo kunyuzaho ubutumwa babaga bifuza kugeza kuri rubanda.

Urugero ni nkaho yari yatangiye igikorwa cyo gufasha umukinnyi wa sinema mu Rwanda witwa Damour Seleman urwaye impyiko, icyakora abandi nabo bamufataga nk’umunyabihuha.

Kuri rubuga rwe rwa watsap, Mc Tino yagize ati “Ntago u Rwanda ari America ku buryo watesha abantu umutwe kuriya”


Aya ni amwe mu magambo MC Tino yanditse ku rukuta rwe rwa watsap nyuma yuko urukuta rwa istagram rwa THE CAT VEVO rwari rumaze gufungwa

Ibi byari bimaze gutera ubwoba abahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda ku buryo bamwe batinyaga kugira icyo bavuga cyangwa bakora kugira ngo THE CAT VEVO atabona urwaho rwo kubibasira.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA