Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Azwi mu ndirimbo ye na Daimond “Watora Mari”, yirisiramuje afite imyaka 27, intsinzi ye ayikesha nyina, umunya Zimbabwe Jah Prayzah ni muntu ki?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Azwi ku izina rya Jah Prayzah, gusa amazina ye nyakuri ni Mukudzeyi Mukombe, yavutse ku itariki 4 Nyakanga 1987, avukira ahitwa Uzumba muri Zimbabwe, ni umwe mu banyamuziki bakomeye muri iki gihugu ndetse no ku isi muri rusange, ayoboye itsinda ry’umuziki ryitwa “Third Generation” abafana be benshi muri iki gihugu no mu itangazamakuru bamuzi ku kabyiniriro ka "Musoja" ni ijambo ryo mu rurimi rw’igi Shona rishatse kuvuga "Umusirikare", yiswe gutyo ahanini bihereye ku kuba impuzankano z’itsinda rye rya Muzika zisa n’iza Gisirikare.

Iri zina rye "Jah Prayzah" riva ku izina rye "Mukudzeyi" risobanuye “Tumuhimbaze" aha byumvikane neza ko uhimbazwa ari Uwiteka. “Jah Prayzah” ni umuhererezi mu bana 5 bavukana, akiri agahungu gato yakundaga kwandika, gusoma udutabo tuto twanditswe na Se, kwidumbaguza mu migezi ari kumwe n’abana b’inshuti ze no kwinjira mu mashyamba akajyana n’abandi guhiga utunyamanswa. Mbese nyine yavukiye ku cyaro kibisi.

Igihe cyose yabaga avuye mu ishyamba cyangwa mu gasozi n’abandi bana bagenzi be, iteka ikabutura ye yabaga yacitse bitewe no kuba yarakundaga kurira ibiti cyane.

Nyamara n’ubwo yavukiye mu bice by’icyaro, akabaho mu buzima buciriritse, Jay Prayzah yakundaga kuririmba, yewe yari yaranabigize akamenyero kuko niwe wakundaga kuririmbira abanyeshuri mbere y’uko amasomo atangira (Kuri Ressemblement) ibi kandi ni nako yabigenzaga mu rusengero aho yanakoreshaga igikoresho cy’umuziki cyitwa ‘Mbira’ yigishwaga n’umwarimu we.

Uko yagiye akura akunguka n’ubumenyi bwisumbuye mu gucurangisha ‘Mbira’, Mukudzeyi Mukombe yaje kwigirira icyizere ndetse anivumburamo umuhamagaro wo kuba yavamo umunyamuziki mwiza maze arawukurikira karahava. Abantu nabo bahise batangira kumubonamo impano idasanzwe, batangira kumutera ingabo mu bitugu haba mu bufasha bw’amafaranga n’ubwibitekerezo bamusaba kudacogora.

Uyu mugabo yize amashuri abanza mu ishuri ryitwa “Musamhi Primary School”, ayisumbuye ayiga ahitwa Musamhi High School Murehwa mu ntara y’uburasirazuba bw’igihugu cye cya Zimbabwe. Akirangiza ayisumbuye yavuye aha yavukiye mu cyaro yerekeza mu murwa mukuru wa Zimbabwe I Harare aharangiriza na Kaminuza.

Itangira ry’umuziki we nyirizina

Mukudzeyi yatangiye kwandika umuziki akiri muto, ubwo yigaga mu mashuri ye yisumbuye, icyo gihe yagiye mu nzu zitunganya umuziki atangirira ku njyana ya Dancehall na Reggae aha kandi yabaga arimo gufashwa na zimwe mu nshuti ze. Aho mu cyaro babanje kubica biracika, ariko kugirango bashobore kubica ku rwego rw’igihugu we n’inshuti ze bibanza kubabera ingorabahizi (kurya Hiti).

Yatangiye rero asaba ko bamutunganyiriza umuziki ucurangitse mu njyana gakondo, injyana ya Jazz icurangitse kinyafurika (Afro jazztracks). Aha hose yabifashwagamo n’uwitwa DJ Thando n’abandi bantu bafatwaga nk’abahanga mu gutunganya umuziki hafi aho yakoreraga. Zimwe mu ndirimbo yabashije gushyira hanze zirimo iyitwa "Sorry Mama" n’indi yitwa "Seiko".

Mu mwaka wa 2007 nibwo yabashije gushyira hanze alubumu ye ya mbere yise ‘Sungano’ yishyujemo akayabo k’amafaranga akoreshwa aho muri Zimbabwe.

Guhera icyo gihe yararyohewe akomeza kugenda ashyira alubumu ze zindi hanze zirimo iyo yise “Rudo neRunyararo” n’indi yise “Ngwarira Kuparara”.Iyi yo yakoze amateka atangaje mu iyinjiza ry’amafaranga ahagije ku ruhande rwe kuko yarimo indirimbo zakunzwe cyane aho iwabo nk’iyitwa "Maria" na "Dande" nyuma y’izi alubumu yabonye Hiti iteye ubwoba ndetse ahita anahabwa amasezerano y’akazi n’akabare kari gakomeye aho muri Zimbabwe kitwa Jazz 105 aho yajyaga ajya kuririmba buri wa gatatu w’icyumweru.

Mu 2013 Jah Prayzah yashyize hanze alubumu ye ya 4 yise “Tsviriyo” ndetse bituma anabasha gutsindira igihembo cyitwa NAMA nk’uwakoze indirimbo y’umwaka yitwa "Gotchi Gotchi".
Mu mwaka wa 2014 yashyize hanze alubumu ye ya 5 yiswe “Kumbumura Mhute”, muri uyu mwaka kandi yahawe ibihembo 5 bya NAMA n’ibindi 2 bya ZIMA.
Mu mwaka wa 2015 yafunguye inzu ye bwitse itunganya umuziki (studio) ahita anashyira ahagaragara alubumu ye ya 6 yise “Jerusarema.”

Yafatanyije na Diamond Platnumz

Mu buzima bwe yarushijeho kumva ko akoze akazi gakomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, ubwo yakoraga indirimbo ikaze abifashijwemo n’umunya Tanzaniya watwaye ibikombe n’udukombe akaba akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu cye, Afurika y’uburasirazuba, Afurika yose ndetse n’Isi muri rusange, uyu ni Diamond Platinumz, indirimbo yise “Watora Mari",iyi ndirimbo yarewbe n’abantu basaga Miliyoni imwe mbere y’uko ukwezi kumwe gushira ishyizwe hanze.

Iyi ndirimbo "Watora Mari" yarakinwe cyane ku mateleviziyo y’umuziki nka MTV Base na Trace Africa. Usibye iyi yariye icyo ab’ubu bita Hit, yanakurikiwe n’indi yitwa "Mudhara Vachauya" iri kubica bigacika mu gihugu cye cya Zimbabwe.
Ubuzima bwe bwite
Jah Prayzah ni umugabo wubatse, afite umugore witwa “Rufaro Chiworeso” anamuririmba mu ndirimbo ye yamwitiriye “Rufaro”. Afite abana barimo umwe w’umuhungu n’abakobwa 2.

Umugisha uva kuri Nyina

Niyo mpamvu bavuga ngo Nyina w’umuntu ni uw’agaciro gakomeye; mu mwaka wa 2012, Jah Prayzah yaje kuvumbura ko ukugera ku nsinzi kwe agukomora ku migisha yahundagajweho na nyina ubwo yamutunguraga akamukorera igitaramo cyo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, cyamutwaye agera ku bihumbi 7 by’amadollari ya Amerika bishimisha nyina cyane amwifuriza guhirwa mu rugendo rwe. Burya nawe uzakorere abyeyi bawe akantu keza mu gihe ukibafite cyane cyane mama wawe.


We na Bande ye biragoye kubabona baririmba batambaye mu ishusho ya Gisirikari

Mu 2014, ubwo yari afite imyaka 27, Jah Prayzah, yahishuriye rubanda ko we na bagenzi be 6 babanaga mu itsinda ryabo rya muzika twavuze haruguru “Third Generation Band” n’undi mucuti wabo umwe bafashe umwanzuro wo kujya kwisiramuza kugira ngo biyongerere amahirwe yo kutandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Mukombe Mukudzeyi, Aliyasi “Jah Prayzah” amaze kuzenguruka isi mu bitaramo by’imbaturamugabo , bimwe yabikoreye muri Australia, mu Bwongereza, Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika no mu bushinwa.

Isoko WikiPedia





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA