Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ibyiciro by’ubudehe bivugururwe hanarebwa no ku bashomeri-Dr.Frank Habineza wa Green Party



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ‘Democratic Green Party of Rwanda’ ryagaragaje ko rishyigikiye ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe, ariko risaba ko leta yabikora igendeye ku bafite akazi n’abatagafite (abashomeri) harebwa n’amashuri buri muntu yize.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru cyabereye I Kigali, Frank Habineza perezida w’ishyaka Green party yabanje kunenga uburyo bwari busanzwe bugenderwaho mu gushyira abantu mu byiciro byubudehe agaragaza ko butari bumeze neza.

Ibi kandi anabishingira ku kuba igihe yiyamamarizaga kuba umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda yarakunze kugenda agaragaza ko ibi byiciro by’ubudehe byatanzwe mu buryo budafututse byasubirwamo. Bityo ngo kuba ishyaka rye ryarabashije kubona umwanya mu nteko, n’ibi byiciro bikaba bigiye kuvugururwa asanga ari indi ntsinzi kuri bo kuko leta ko yabumvise ikaba itangiye kubishyira mu bikorwa.


Abanyamakuru mu kiganiro na Green Party

Kubwa Green Party; Amashuri buri muntu yize, amafaranga atunze, akazi akora, hakiyongeraho umwihariko w’abashomeri, iri shyaka risanga ari uburyo 4 bwiza Leta yakagombye kugenderaho ishyira abaturage bayo mu byiciro by’ubudehe.

Dr.Frank HABINEZA agira ati ”Twe n’abarwanashyaka ba Green Party dufite ibyifuzo bijyane n’ibyiciro by’ubudehe turi gutegura kandi tuzabigeza ku nzego bireba. Turasaba leta ko ibyiciro by’ubudehe bitakongera kuba imibare gusa, ahubwo byakorwa hagendewe ku kazi umuntu akora n’umushahara ahabwa, amashuri yize, ariko hakiyongeraho n’ikiciro cyihariye cy’abashomeri kuko bamaze kuba benshi mu Rwanda”.

Bwana Dr.Frank Habineza atanze urugero rw’ aho umuntu uhembwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi adakwiye kujya mu cyiciro kimwe n’uhembwa Miliyoni y’ayo mafaranga ku kwezi.

Ashimangira ko na none umuntu udafite akazi yarize (Umushomeri) we yagakwiye kugira icyiciro cyihariye cy’abatishoboye noneho wenda akazakivamo yamaze kubona akazi, bikitwa ko yavuye mu kiciro cyo hasi ajya mu cyisumbuyeho kubw’ako kazi.

Ibyiciro byari bizanzweho ni 4, ubu bigiye kuvugururwa kandi bishobora no kwiyongera. Mu cyiciro cya mbere harimo abantu badafite inzu, batanabona uburyo bworoshye bwo kuyikodeshereza kandi bakaba binjiza amafaranga bibagoye, kirimo kandi ababona ibibatunga bigoranye cyangwa se imiryango ifite ababyeyi basimburana n’abana babo mu kurya.

Mu cyiciro cya kabiri harimo ba nyakabyizi, abafundi, abatera ibiraka, abashobora gukodesha inzu n’abafite izabo ariko ziciriritse. Mu kiciro cya gatatu harimo abantu badakeneye gufashwa na leta kuko mu mibereho yabo bashobora kwigira, ni ukuvuga abahinzi basagurira amasoko, n’abikorera bafite ibikorwa bigaragara.

Mu cyiciro cya kane habarizwamo abayobozi bo kuva ku rwego rw’uwitwa umuyobozi mukuru (Director) mu nzego za leta kugeza kuri Perezida wa Repubulika.
Raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro by’Ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko abenshi bari mu cyiciro cya gatatu.

Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icyiciro cya 4 kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane ariho babarizwa.

Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byatangiye gukorwa mu igeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva kuya 2 Gashyantare 2015.


Dr.Frank Habineza n’abandi bayobozi ba DGPR mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA