Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

R.Kelly washinjwaga gusambanya abangavu yafufunguwe



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Hashize igihe icyamamare Robert Sylvester Kelly wamenyekanye ku izina rya R. Kelly akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana b’abangavu nk’uko imiryango y’abo bana yakunze kubimushinja yarekuwe. Kugira ngo arekurwe by’agateganyo hatanzwe agera ku bihumbi ijana by’amadorari ($100,000).

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 nibwo Robert Sylvester Kelly [R Kelly] w’imyaka 52 yishyikirije Polisi mu Mujyi wa Chicago nyuma y’uko hari hashize amasaha make byanzuwe ko agomba gufatwa agafungwa kubw’amashusho yari amaze kugaragazwa asambanya umwangavu w’imyaka 16.

Kugira ngo asohoke muri gereza, yasabwe kwishyura ingwate ya miliyoni y’amadolari ($1,000,000), ariko we yahise atangaza ko ari mu bihe by’ubukene; yasabwe kuba atanze nibura 10% byayo, angana n’ibihumbi ijana ($100,000) gusa nanone nabyo yavuze ko bitamworohera kuyabona.


R Kelly numwunganizi we Steve Greenberg nyuma yo gufungurwa

Nyuma yo kwihakana ibyaha bigera ku 10 byerekeranye n’ihohotera, R Kelly yaje gutanga aya mafaranga y’ingwate yacibwaga ku irekurwa rye. Akimara gusohoka mu gihome, iki cyamamare cyakurikiwe n’abanyamakuru ndetse n’abafotozi benshi.

Nk’uko tubikesha TMZ, nubwo uyu muhanzi yarekuwe, mu minsi mike ashobora kongera gufungwa bitewe n’uko hari andi mafaranga agomba gutanga y’indezo y’umwana we angana n’ibihumbi $160 agomba guha umugore bahoze babana witwa Drea Kelly bitarenze ku itariki ya 6 Werurwe, atabikora akongera gufungwa.

Inshuti za hafi na Robert Kelly zatangarije iki kinyamakuru ko afite umugambi wo kwishyura ayo mafaranga mu cyumweru gitaha hanyuma agashyira imbaraga ze mu kuburana ibirego by’ibyaha ashinjwa ari nako aharanira kuguma hanze ya gereza.

Urubanza rwe ruzasubukurwa ku wa 22 Werurwe 2019. Uyu muhanzi yunganiwe n’umunyamategeko witwa Steve Greenberg, naho umushinjacyaha uri mu kirego cye yitwa Michael Avenatti.


Lizzette Martinez ni umwe mu bagore bashinja R. Kelly kumuhohotera ubwo yari akiri umwangavu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA