Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Karongi: Ubuheri bwugarije abana bo mu muhanda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umubare nyawo w’abarwaye ubu buheri bose nturamenyekana gusa uriyongera kuko bavuga ko bwandura vuba vuba. Aba bana basanzwe bafite imibereho mibi cyane bavuga ko babwandujwe n’abaje bavuye mu kigo cy’inzererezi cya Tongati. Ubu buheri bwageze no mu kigo cy’ishuri.

Mu mujyi wa Karongi uherereye mu mu murenge wa Bwishyura no mu murenge wa Rubengera ni hamwe mu haboneka abana benshi b’inzererezi, bamwe muri bo barwaye ubu bushita bwabazonze uruhu rwose, amaboko, amaguru n’inda.

Bamwe muri aba bana bavuze ko iyi ndwara bayandujwe na bagenzi babo bakuru bari barajyanywe mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) cya Tongati.

Iki kigo giherereye mu murenge wa Gashari gishyirwamo inzererezi mu gihe kitagomba kurenza amezi atatu hakaba ijonjorwa bamwe bagataha abandi bakoherezwa Iwawa.

Ibigo nk’ibi biri mu turere bizanwamo abana b’inzererezi bafatiwe i Kigali bakomoka mu tundi turere ntibajyanwe Iwawa, babimaramo igihe gito ubundi bakoherezwa iwabo.

Abava muri ibi bigobakunze kuvuga ko habayo imibereho mibi. Ubu bushita ni indwara yandura cyane ishobora kuba ikomoka ku mwanda.

Bamwe muri aba bana b’inzererezi mu mujyi wa Karongi harimo bacye biga mu mashuri abanza.


Ku ishuri ribanza rya Rubengera banduje bamwe mu bana bigana.

Aba bana b’inzererezi batubwiye ko hari umuzungu wabonye uburyo bamerewe nabi akaba yaratangiye kubavuza dore ko nta n’ubwisungane mu kwivuza bagira.

I Rubengera gusa twahabaze abana barenga 10 b’inzererezi barwaye ubu buheri mu buryo bukomeye.

Bamwe mu barimu ku ishuri rya Rubengera bavuze ko bari mu gihirahiro kuko bibaza niba abana barwaye ubuheri babashyira mu kato cyangwa babirukana, amahirwe ngo ni uko umwaka w’amashuri uri kugana ku musozo.

Muri uyu mujyi abana b’inzererezi bamaze kuba benshi kandi harimo n’abakiri bato cyane k buryo bamwe bafite myaka nk’itandatu (6) cyangwa irindwi (7).Aba ntibashobora kujyanwa aho Tongati, ariko nyine nabo bari kwandura ubu bushita.

Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu ni uwo mu mudugudu wa Kibande, Akagari ka Gisanze muri Rubengera, yatubwiye ko Se yashatse undi mugore maze uyu akamwirukana bigatuma yiyizira mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, nyuma yo kubazwa kuri Transit Center ya Tongati, yatubwiye ko bamubwiye ko nta buheri buri muri iki kigo ahubwo ko abari babufite banyujijwe hano bavuye muri Transit Center y’i Kigali.

Ku kibazo cy’abana benshi b’inzererezi bari kugaragara mu mujyi wa Karongi avuga ko bagiye kurushaho gukorana n’imiryango yabo igasubiza aba bana mu ngo.


ubuzima bw’uruhu rw’aba bana burageramiwe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA