Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abanyarwanda bagomba kuzirikana ko gukumira ibiza ari inshingano zabo- Minisitiri Kamayirese



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ibi Ministiri w’ubutabazi bw’ibanze yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2019. Iki kiganiro cyari kigamije gutanga ubutumwa bujyanye no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu gihe cy’imvura nyinshi y’itumba Abanyarwanda basa n’abatangiye kwinjiramo.

Iki kiganiro cyabereye ku kicaro cya Minisitere ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe iteganyagihe ngo abanyarwanda bagomba kugira ibikorwa bakora mu gihe cy’imvura idasanzwe izaboneka mu itumba abanyarwanda biteguye kwinjiramo hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Nzeri.


Germaine Kamayirese Minisitiri w’ubutabazi

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Madame Kamayirese Germaine yagarutse ku kibazo cy’abatuye mu manegeka akangurira cyane abayatuyemo ko hari site nziza zateguwe ngo ziturwemo n’abanyarwanda nk’aba, yagize ati “Gutura heza hadashyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga buri wese agomba kubigira ibye, akumva ko nta kiza cyo gutura mu manegeka kuko nanubu hakigaragara abantu bahubaka kandi aho gutura heza hahari kandi hazwi”

Minisitiri Kamayirese yongeyeho ati " Abanyarwanda bagomba kuzirikana ko gukumira ibiza biri mu inshingano zabo ubwabo mbere y’uko ziba inshingano z’undi wese"

Abanyarwanda bagwiriwe nibyago by’ibiza bakangurirwa kutabyihererana, ahubwo ngo bakaba bagomba guhita bitabaza abaturanyi babo, bagahamagara abayobozi bo mu nzego z’ibanze zibegereye, abanyarwanda kandi barakangurirwa guhamagara Polisi y’Igihugu kuri nimero itishyurwa 110 cyangwa se na none bagahamagara numero itishyurwa ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ari yo 170.


Abahagarariye ikigo cy’ iteganyagihe n’ikigo cy’imiturire mu Rwanda bari muri iki kiganiro n’itangazamakuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe giherutse gutangaza ko mu gihembwe cy’itumba hateganijwe imvura nyinshi mu turere twa Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, igice kinini cya Nyamasheke gihana imbibe na Karongi, Musanze, Burera,Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Muhanga, igice kinini cy’akarere ka Ruhango, igice kinini cy’akarere ka Nyamagabe, Nyarugenge, Gasabo, Rwamagana, Igice kinini cy’Akarere ka Gatsibo na Nyagatare bihana imbibe n’intara y’amajyaruguru, n’amajyaruguru y’akarere ka Bugesera.

Iki kigo cyatangaje ko kandi hateganijwe imvura nke mu Karere ka Kirehe, amajyepfo y’Akarere ka Ngoma na Bugesera, Akarere ka Gisagara n’amajyepfo y’Akarere ka Rusizi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA