Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunya Eritrea Merhawi Kudus, atwaye Tour du Rwanda 2019



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunya Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga ya Astana Pro Team ni we utwaye Tour du Rwanda 2019, isiganwa rimaze icyumweru ribera mu Rwanda dore ko ryatangiye tariki 24/2/2019. Contreras na we wa Astana Pro Team ni we watwaye agace ka Kigali-Kigali.

Merhawi Kudus utwaye Tour du Rwanda 2019 isiganwa rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, yari afite akazi katoroshye ko kurinda umwenda w’umuhondo (Yellow), umwenda yari arindishije amasegonda arindwi (7’) yamutandukanyaga na Taaramae Rein ukinira Directe Energie yo mu Bufaransa.


Mbere yo guhaguruka, Merhawi Kudus yavuze ko Tour du Rwanda 2019 ayitwara

Inzira rusange isiganwa ryanyuzemo ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2019 ni: Murindi-Kuri 15-Kuri 12-Nyandungu-Ku cya Mutzug-Giposoroso-Prince-House-Sonatube-Rwandex-Gikondo Segem-Rwampara-Kuri 40-Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Kwa Mutwe-Onatracom-Sky Hotel-Apacope-Stastion Merez-Kinamba-Poids Lourd-Kanogo-Rugunga (LDK)-Rwampara-40-Tapis Rouge.


Merhawi Kudus asinyira ko ari busiganwe

Gusa inzira yo kuri 40-Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Kwa Mutwe-Onatracom-Sky Hotel-Apacope-Stastion Merez-Kinamba-Poids Lourd-Kanogo-Rugunga (LDK)-Rwampara-40-Tapis Rouge bayikoze inshuro

KURIKIRA UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA NYUMA WA TOUR DU RWANDA 2019:

11:00′: Abakinnyi 63 bahagurutse ku Murindi batangiye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2019.

11:10′: Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda- Angola) yatwaye amanota y’umuvuduko wa mbere wa sitasiyo SP uva i Masaka ku kilometero cya 4. Aha yahanyuze akurikiwe na Du Plooy Rohan (Pro Touch). Aba bakinnyi bari imbere y’igikundi amasegonda 12″.

11:16′: Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda -Angola) yafashe umwanzuro wo gutoroka abandi akaba yari yizigamye amasegonda 14″. Haburaga ibilometero 58.

11:20′: Rugg Timothy yagaruwe n’igikundi cyamufashe nyuma yo kubayobora ibilometero bitatu (3 Km).

11:30′: Kamzong Clovis (Cameron) yavuye mu gikundi nyuma y’uko cyazamutse Gikondo-Rwampara abakinnyi begeranye.

11:36: Mugisha Samuel na Debesay Jacob bagiye imbere y’igikundi bashaka kuzamuka kwa mutwe bakahakura amanota. Igikundi cyari kirimo abakinnyi 11 barimo na Merhawi Kudus.

11:50′: Mugisha Samuel yakomeje kuba mu bayoboye igikundi mbere y’uko abasiganwa bongera kuzamuka umusozi wo kwa Mutwe.

11:55′ Jocob Debesay ni we wazamutse kwa Mutwe ari imbere ubwo bahanyuraga inshuro ya mbere. Aha yahanyuze akurikiwe na Mugisha Samuel. Abakinnyi bari bagiye kongera kuhazenguruka inshuro ya kabiri.

Abanyarwanda nka; Mugisha Samuel, Areruya Joseph, Mugisha Moise na Munyaneza Didier bari mu gikundi.

12:00′ Samuel Mugisha ni we watwaye amanota y’akazamuka ka Gatatu ko kuri 40 aza akurikiwe na Manizabayo Eric, Ndayisenga Valens na Moise Mugisha.

12:25: Rodrigo Contreras yazamutse kuri Tapis Rouge ku nshuro ya kabiri Ari imbere y’igikundi amasegonda 50″. Mu bakinnyi bari bamukurikiye barimo; Areruya Joseph, Mugisha Moise, Merhawi Kudus…

12:30′: Haburaga ibilometero 3 kugira ngo isiganwa risoze.

12:34′: Rodrigo Contreras wa Astana Pro Team yahawe amanota y’akazamuka ka Gatanu (5) nyuma yo kuba ayoboye isiganwa n’ubwizigamo bw’amasegonda 48″.


Merhawi Kudus yari afite akazi gakomeye ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2019

Inkomoko: Inyarwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA