Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo zarwo ku mipaka ku bw’umutekano warwo –Dr. Richard Sezibera



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 05 Werurwe 2019, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera amaze gutangazako nta mubare w’ingabo udasanzwe, U Rwanda rwaba rumaze kohereza ku mipaka yarwo na Uganda.

Ibi yabisubije nyuma y’uko umunyamakuru yari amubajije ku mubano mubi umaze imyaka 2 urangwa hagati y’ibihugu byombi.


Dr.Richard SEZIBERA, Ministiri w’ububanyi n’amahanga mu kiganiro n’itangazamakuru

Hari amakuru ava mu binyamakuru byo mu gihugu cya Uganda avuga ko ubu umupaka wa Gatuna ufunzwe ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse ngo ku ruhande rw’U Rwanda ingabo nyinshi zo mu mutwe udasanzwe zikaba zimaze gushyirwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.

Nyamara Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda amaze gutangaza ko icyabaye ari imirimo yo kubaka ibiro bya gasutamo ya Gatuna (Gatuna One stop border post) bigatuma uyu mupaka utarimo gukoreshwa neza nk’uko byari bisanzwe. Ibivugwa ko ifungwa ry’uyu mupaka ryakurikiwe n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshiz’u Rwanda ku mipaka y’ibihugu byombi, ngo si ukuri.

Minisitir SEZIBERA yagize ati “Nta ngabo zidasanzwe U Rwanda rwongereye ku mipaka yarwo na Uganda, izihari zirasanzwe mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’Igihugu, Usibye ko Urwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo zarwo ku mipaka aho rushaka kandi igihe cyose bibaye ngombwa”

Minisitiri Dr. Richard SEZIBERA yagaragarije itangazamakuru ko ibibazo bivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze Imyaka isaga 2, kandi ngo byakomeje kuganirirwaho binyuze mu mihiro igera kuri 2 yabaye hagati y’abakuru b’ibigu byombi (Perezida Kagame na Kaguta), ariko ngo Uganda ntiyigeze igaragaza ubushake bufatika mu kwerekeza inzira zo kubikemura.


U Rwanda ruhakana ko nta Ngabo zongerewe ku mupaka warwo na Uganda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA