Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda ruranyomoza amakuru avuga ko hari abajenerali barwo batatu baherutse gutabwa muri yombi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Iki kibazo cyabajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 05 Werurwe 2019, nyuma y’uko hari amakuru aherutse gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko abajenerali barimo Fred Ibingira, Joseph Nzabamwita na Emmanuel Ruvusha baba baratawe muri yombi n’inzego z’umutekano w’ u Rwanda.

Ministriri w’ububani n’amahanga w’ U Rwanda , Dr. Richard SEZIBERA yahakanye aya makuru, ashimangira ko ari ibihuha nawe yumvise bivugwa n’abahora bategereje ikibi kivugwa ku Rwanda gusa.

Mu bajenerali batatu bivugwa ko bafunzwe harimo Gen. Fred. Ibingira wahoze ayobora Inkeragutabara, ubu akaba yari yarashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Gen. Maj. Emmanuel Ruvusha na Gen. Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS.


Minisitiri Dr.Richard Sezibera ahakana amakuru avugwa ku bajenerali b’u Rwanda

Dr. Sezibera, mu gusubiza ikibazo kireba aba bagabo yabaye nk’utangara ati ”No,no, sinzi impamvu aba bakoresha imbuga nkoranyambaga bifuza ko aba bajenerali bafungwa. Aba ba Jenerali bari hano bariturije. N’ikimenyimenyi ejo nimugoroba ( ku ya 04 Werurwe 2019) Gen. Nzabamwita twari kumwe mu nama. Nanjye nigeze kubyumva bihita nk’ibihuha….”

Yakomeje avuga ko hari ubwo abantu baba baganira ku bibazo bikomereye Igihugu abandi bagahita babivangavanga bakazanamo ibyo bishakiye. Kuri we asanga abavuga batyo bifitiye izindi nyungu zabo ku ruhande rwabo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA