Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Afurika y’epfo: Abajura bitwaje intwaro bateye ahororerwa inka bakomeretsa babiri



Yanditswe na NIYONSABA Pontien Yasomwe na

Amakuru dukesha ikiyanyamakuru the citizen, aravuga ko mu ijoro ryakeye I Pretoria muri Afurika y’epfo, abajura bitwaje intwaro bagabye igitero ahantu hororerwa inka , bagakomeretsa 2 mu bantu bakoragamo.

Iki getero cyabereye mu ifamu iri hafi y’umuhanda witwa moloto, abajura bibisha intwaro barashe bikabije abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 21 na 73 bari bashinzwe kurinda iyo famu y’inka (Farm). Umwe muribo warashwe amasasu menshi yahise yurizwa indege y’ubutabazi ajyanwa mu bitaro bikuru I Johannesburg.

Ngo aba bajura baje mu ma saa tanu z’ijoro ari benshi kandi bitwaje intwaro zirimo imbunda babanza kurwana n’abarinzi babanigisha imigozi, nyuma babarasa amasasu menshi. Uwari ufite imyaka 21 niwe wakomeretse cyane abasha guhabwa ubutabazi bwihuse n’indege yamujyanye I Johannesburg.

Mu byibwe kandi, ngo harimo n’imodoka ebyiri zo muri iyo famu zifashishwaga mu gutwara ayo matungo. Kugeza ubu Polisi ikomeje gukora iperereza ngo harebwe ko hafatwa abo bajura.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA