Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abagize uruhare muri Jenoside bamaze igihe gito bavuye i buzimu bajya ibu muntu-MINIJUST



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi no kuzitanga ku bayirokotse, intumwa ya Ministere y’ubutabera muri uyu muhango, yatangaje ko ihungabana rikomeye riri mu bakoze Jenoside kandi ko ryatumaga biyahura buri munsi bityo ngo kuba batangiye kumeneka imitima bagasaba imbabazi, bakaba batakiyahura, nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye, isanga bo bamaze igihe gito barokotse.

Hari ku itariki 28 Gashyantare 2019, mu karere ka Rubavu, intara y’uburengerazuba, aho abagororwa bagera kuri 50 bahagarariye abandi bo muri gereza ya Rubavu basabye imbabazi mu ruhame nyuma yo kwandikira inzego bireba bakemera uruhare rwabo rutaziguye bagize mu ishyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Abayobozi batandukanye b’inzego zirebwa n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bari bahari.

Mu ijambo rye, mu izina rya Minisitiri w’ubutabera wamutumye, bwana NABAHIRE Anastase, ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zikora mu butabera, ubumwe n’ubwiyunge, amategeko n’umutekano muri Minisitere y’ubutabera, yabanje gushimira abagororwa biyemeje kumeneka imitima, bagatangira urugendo rwo gukira no gukiza abandi. Yashimiye kandi abarokotse Jenoside bagize ubutwari bwo gutanga imbabazi, bemeye kudaheranwa n’agahinda n’ububabare bakabona ko imbere heza hahari.

Ashingiye ku buhamya bwa bamwe mu bagororwa bemeye gusaba imbabazi zibyo bakoze yashimangiye ko ihungabana rikomeye risigaye mu miryango y’abakoze icyaha cya Jenoside. Yagize ati “n’ubwo ubuhamya bwatanzwe hano butari burambuye, kuko babivuze mu nshamake ugereranyije n’ibiri mubwo banditse. Ntabwo ihungabana riri mu bakorewe amabi bafite umubabaro uremereye, ahubwo riri mu miryango y’abakoze ibi byaha. Ikintu kidutabara ni uko dufite gahunda nziza mu gihugu aho twicara hamwe nk’uku tugafatanya, ariko abize ubumenyamuntu batangiye gusohora inyandiko zigaragaza ko bafite impungenge ku misazire yacu kubera ibyatubayeho n’ibyo twabonye”


Imbaga y’abaturage b’i Rubavu muri iki gikorwa

Uyu muyobozi ashimangira ko uko imbaraga zigenda zigabanuka kuri buri muntu, ari nako ashobora kuzagera aho akigunga kubera ko aba atakibasha gusura no kuganira n’uwo bangana. Ashimangira ko hari abatangiye no kugerwaho n’izo ngaruka.

Yagize ati “Njye ubwanje ubibabwira mbimaranye igihe kirekire, impamvu nshima Prison fellowship-Rwanda ,Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bw’uyu murimo bakomeje gukora, ni uko ubungubu hari umusaruro mwiza w’ibi bikorwa byo gusaba no gutanga imbabazi ugaragara nyuma y’imyaka 25 ishize”

Yongeyeho ati ”Ubwo nakoraga muri ibuka nkiri muto, nahuraga n’ibikomere biremereye, nahuraga n’abahungabanye bikomeye, mbanza gukeka ko aribo ihungabana riherena igihe kirekire. Nyuma naje kuba umushinjacyaha ndetse nyuma nza gushingwa kwita kubemeye icyaha bakagabanyirizwa ibihano, banakora Tige, nibwo nabonye ko ihungabana rikomeye riri mu bamennye amaraso kuko biyahuraga buri munsi. Twabatangatangaga buri munsi bashaka kwiyahura”


Bwana NABAHIRE Anastase, ubwo yagezaga ijambo rya Minisitiri w’ubutabera ku baturage b’i Rubavu bari bitabiriye igikorwa cyo gusaba imbabazi.

Bwana Nabahire yashimangiye ko ubwo yatangiye gukorera mu rwego rw’amagereza, yabonye ko hakiri ikibazo gikomeye, Ati “ aba mubona ni ababashije gutera intambwe bava mu kuzimu bajya ku mugaragaro, ariko hari abo basize mu nguni za gereza birirwa bajunjamye, barya aho babishakiye cyangwa bishobokeye, muri gereza harimo abandi bari kure cyane. Aba rero nabo bacitse ku icumu kuko hashize imyaka 25 hatangiye gahunda ya gacaca no kugabanya ibihano. Impoamvu mvuga ko barokotse vuba aha, ni uko bari mu bari baduciye mu myanya y’intoki bagana mu kwiyahura kuko bari bagifite imitima ikomeye”

Bwana Anastase ashimangira ko uko igihe kizagenda gisimburana hari icyizere ko n’abasigaye batarameneka bazageraho bakava ku izima bakemera icyaha bakanagisabira imbabazi.


Abagororwa bemeye icyaha banagisabira imbabazi mu ruhame barazihabwa

Ibihumbi birenga 29 by’abanyarwanda bafungiwe icyaha cya Jenoside. ibihumbi bibiri muri bo byonyine bingana na 15%, nibyo bimaze kwandika no gusaba imbabazi ku ruhare rwabo muri Jenoside yakowere abatutsi, bityo uru rugendo rukaba rukiri rurerure nk’uko Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ibivuga. Umunyambanga nshingwabikorwa wayo bwana Fidele Ndayisaba, agira ati ”birumvikana haracyari urugendo rwo gukora, ariko icyo dushima ni uko n’abo batangiye kuboneka ubu ngubu, mu gihe gishize bari barinangiye, kandi hari icyizere gitangwa n’uko umubare wabo ugenda uzamuka mu buryo butanga icyizere ko n’abakinangiye bazagera ubwo bava ku izima”

Ministere y’ubutabera yibutsa abanyarwanda ko icyaha gikomeretsa kandi uwo gikomeretsa wa mbere akaba ari nyiri ubwite. Ngo iyo atabashije kucyigobotora kimukomeretsa kurushaho kugeza ubwo kinamurimbura.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA