Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Impamvu 8 zigaragaza ko Abagore bazi gucunga ifaranga neza kurusha Abagabo.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu rugamba rwo kumenya itandukaniro ry’umugore n’umugabo mu gucunga umutungo, byamaze kumenyekana ko umugore ari we ugaragaza ubushobozi buruta ubw’umugabo mu gucunga neza imari. Umugore yifitemo umuhamagaro wo kumenya buri kamwe gatanzweho ifaranga n’impamvu yabyo, haba ku mafaranga ye bwite cyangwa se ay’abandi nk’ibigo aba akorera.

Ushobora kwibaza uti “ Ese ibi bishoboka bite?” Soma izi mpamvu 8 hasi aha urajya kuzirangiza wamenye impamvu.

1. Umutima wabo bawerekeza ku ifaranga ku rusha abagabo

Abagore bagira impano yo guha agaciro ifaranga, bakamenya no kurizigama cyane kubw’ejo hazaza. Ibi babirusha abagabo. Kandi ngo ibi babikora neza igihe baba bakiri bato.

Iteka abagabo bo ngo basa n’abemerewe gutungurwa na gahunda bagahita barekura amafaranga yabo batabanje gutinda ku kubitekerezaho, mu gihe abagore bo babanza kwitondera ikintu cyose kibasaba guhita barekura ifaranga bari bafite.

Ibi bishatse kuvuga ko kuri benshi mu bagabo bitoroshye gucunga udufaranga tw’urugo cyangwa se utw’ibigo byabo. Nyamara ngo ku bagore, ibi ni nko kuzimya buje (Bougie)

2. Ifaranga ribaguye mu ntoki, abagore bihutira kurizigamaho nibura duke.

Hatitawe ku ngano y’ayinjira, Abagore baremanwe umuhamagaro wo kugira icyo bazigamira ejo hazaza kurusha Abagabo. Ni yo mpamvu uzabona umubare munini w’abagore babona akazi mu bigo no mu nganda, ako kazi kakaba kagirira akamaro rubanda kubwo kugakora neza baharanira igituma ikigo gitera imbere. Ibi biterwa n’uko abagore bafite ubushobozi bwo kuzigama kuri buri kantu kose kinjiye. Burya ngo bagira ubushobozi burenze ubw’abagabo mu ucunga konte (Compte) ibitswaho amafaranga.

3. Abagore bita ku bibazo by’umuryango

Abagore bakunda gusubiza amaso inyuma bakita ku bibazo by’ubukungu bishobora kuba byugarije imiryango yabo. Ibi rero nibyo bakomaho agatima bigatuma bafata ingamba zihamye zo kugira utwo bateganyiriza ejo, kugira ngo hato batazatungurwa. Ibi babikorera gutuma hatagira uwo mu muryango wabo ukomererwa n’ubuzima.

4. Bazirikana ko amafaranga ari bwo buzima, bakayabikira izindi mpinduka.

Abagore bazi kwisanisha ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko. Ibi bivuze ko batazi icungamutungo gusa, ahubwo iteka bahora barwana intambara yo kubona akazi gafite umutekano (Kamwe gahoraho) kugira ngo biborohere kugira uko bareba kure ku buzima bw’ahazaza habo n’ah’ababakomokaho.

Uyu muco kandi ni ntayegayezwa kuri bo. Burya ngo ni gake uzasanga umubare munini w’abagore mu kazi gakunda guhindagurika no kudatanga umutuzo ku bawukora. Be n’ubu bwoko bw’umurimo babuhungira kure cyane.

5. Amafaranga bayapangira gahunda iri kure y’imboni z’abagabo.


Gucunga ifaranga ku bagore ntibibasaba kwiga icungamutungo

Iyo bigeze ku gucunga umutungo, abagore bagira umuco mwiza wo kureba kure no guteganya ibiramba. Ibi bishobora kuba biterwa n’uko bakunze guhabwa inshingano z’urugo mu miryango yabo. Iki kikaba ari ikintu bivugwa ko nabo ubwabo basa nk’aho bakivukanye.

Abagore bareba cyane kuri ejo hazaza kurusha abagabo. Ibi bituma baharanira gukora ubwizigame buhambaye bifashishije tekiniki n’ingamba nazo zihambaye.
Ni kenshi muzabona umubare munini w’abagore bakunda gushakana n’abagabo babarusha imyaka n’ubushobozi mu by’umutungo bakitaza abo banganya imyaka n’ubukungu.

Ngo ahanini biterwa no kuba babanza gutekereza ku hazaza habo, bagahitamo gushaka ufite urufaranga bazacunga neza rukazabafasha mu bihe bikomeye biba bishobora kuzabagwirira.

6. Kuba ahenshi bahembwa make kurusha abagabo bituma bizirika umukanda

Ni ibintu bimenyerewe,ariko bitakagombye kubaho ko umugore ahembwa duke ugereranyije n’umugabo mu kazi, ariko nyine bibaho.

Ibi byatumye bamenya kwirwanaho, duke babonye bakatuzigama. Ibi babiterwa n’uko bo bakenera utuntu twinshi tubatwara amafaranga menshi kurusha abagabo kandi bakabikora muri wa mushahara wabo muto. Baba abagomba kwiga uburyo bikorwa rero kandi ntibicure (Kutimaraho amafaranga).

Bigaragazwa ko niyo umugore yaba ahembwa amwe n’umugabo, aba agomba gukora ibishoboka byose conte (Compte) y’ubwizigame ye igahoraho amafaranga kugirango atazatungurwa no kuba yahura n’ingorane mu gihe kiri imbere mu kazi ke.

7. Abagore bihanganira ibihe bibabaje bagategereza iby’umunezero.

Iyo umugore ahuye n’ibihe bimugoye kandi bimuteye kubaho atishimye, ntacika intege nk’uko biba ku mugabo, ahubwo ahita ategereza kwinjira mu bihe byiza bishobora kumushimisha kurusha iby’umubabaro avuyemo. Byaba ibihe bibi bimubabaza umubiri n’ibimubabaza mu mutima byose abasha kubyihanganira agahanga amaso ku byiza gusa biri imbere (Optimistic). Iyo ibi bihujwe n’ubukungu rero, bituma umugore azigama kurusha umugabo kuko aba ashaka ko ibyiza bimugeraho abigizemo uruhare, ku mugabo we si uko bigenda kuko ahita arya n’utwo yari afite, dore ko we aba yihebye atazi niba n’ejo hashobora gutanga umucyo.

8. Umuco gakondo wo kubika ifaranga

Ibi bigomba kumenyekana kandi bikemerwa ko umuco wo kuzigama ku kigero cyo hejuru wahoranye abagore kuva kera na kare kandi ngo byari inshingano zabo.
Ni ba ‘mutima w’urugo’. Ibi bituma baba n’abacungamutungo w’urugo (household managers). Ngo kuva kera iyo umugabo yashakaga ko ifaranga rye riramba (aritindana) yaribitsaga umugore, kuko icyo gihe kurirekura byakorwaga ku mibare.

Bityo abahanga mu mibanire y’imiryango bagira inama abagabo yo kuba inshuti nziza n’abagore babo, kuko bazabyungukiramo mu buryo ubu cyangwa se ubundi. Kandi ngo bazabagoboka mu gihe bahuye n’ibura ry’ifaranga.

Hari abemeza ko ngo no ku iposho umugabo asigira umugore agiye ku kazi, (Umugore w’umutima) yigora agahaha, ariko akagira nibura igiceri ashyira iruhande. Iki kiragaruka kikagoboka umugabo igihe icyo ari cyo cyose ahuye n’ikibazo cyo kubura ifaranga mu buryo butunguranye.

Uzabona urugo rw’umusore uherutse gushaka (umugabo ukiri muto wagize umugisha wo gushaka umugore bahuza) rutera imbere kurusha urw’umusore utarashaka wasigaye mu bugaragu (Ingaragu) kuko aba atabasha gucunga neza amafaranga yinjiza.

The profile.rw, ibifurije umunsi mwiza mpuzamahanga w’Abagore.

Inkomoko: WomensArticle.com

Dukurikire:@theprofilenews





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA