Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ku munsi mukuru w’umugore, RUB yaremeye abafite ubumuga bwo kutabona, inabaha inkoni ibayobora.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’abagore ku Isi wizihizwa buri wa 08 Werurwe buri mwaka, abagore bibumbiye mu bumwe nyarwanda bw’Abantu bafite ubumuga bwo kutabona, bizihirije uyu munsi mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Lilima aho bifatanyije n’abandi bagore. Muri uyu muhango RUB yaremeye abagore bafite ubumuga bwo kutabona amatungo magufi arimo ihene ndetse inabashyikiriza inkoni zibayobora.

Mu kiganiro yagejeje ku bagore bari aho biganjemo abadafite ubumuga, Dr. Mukarwego Bethy uhagarariye komite y’abagore mu bumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), yashimiye akarere ka Bugesera kabahaye ikaze ku butaka bwako. Yavuze ko kera abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’abafite ubundi bumuga bakundaga guhezwa mu bikorwa byagutse bifitiye inyungi Igihugu, bigakorwa cyane cyane mu gihe cy’ibirori.

Dr. Mukarwego Bethy yibukije ndetse anashimangira ko abantu bafite ubumuga bashoboye nk’iby’abatabufite bashoboye. Yagize ati ”Kugira ubumuga (bwo kutabona) si ukutagira ubushobozi. Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bariga, bagatera imbere nk’abandi. Igihugu cyacu cyahaye agaciro abagore kandi muri abo bagore natwe dufite ubumuga turimo niyo mpamvu mpagaze imbere yanyu nk’umugore ubereye u Rwanda ”


Dr. Mukarwego Bethy, umwarimu muri Kaminuza, akaba anahagarariye komite y’ abagore muri RUB, ageza ijambo ku bitabiriye umunsi mukuru

Uyu mwarimu muri Kaminuza y’U Rwanda ishami ry’Uburezi, yibukije ko umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore utareba abafite abagabo gusa, ngo n’udafite umugabo ugomba kumubera ishema mu gaciro yahawe adakwiriye kwiyambura. Ati “Umugore udafite umugabo afite agaciro keretse akibujije ubwe. Umugore udafite umugabo uyu munsi, ejo azamugira, apfa gukomeza gusigasira umuco nyarwanda nk’umwari warezwe witeguye kuzarerera u Rwanda“

Mu Rwego rwo gukomeza gufasha abafite ubumuga mu rugamba rw’iterambere, bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo kutabona bizihirije uyu munsi mukuru aha, barihiwe ubwisungane mu kwivuza, abandi bahabwa amatungo magufi n’inkoni zibafasha mu ngendo bakora za buri munsi.

Umwe mu baremewe ni Nyiransabimana Judith, yagize ati “Ubwo mpawe iri tungo rigufi, nkaba mpawe n’inkoni idufasha gukora urugendo, ngiye kuryitaho ndyorore neza ku buryo mu gihe gito rizaba rimaze kororoka, ubundi ntangire iterambere nk’abandi. Nishimiye ko umunsi mukuru w’abagore nk’uyu wadushyiriweho usize ndi umworozi ”


Nyiransabimana Judith na Mukankusi Marie, baremewe banahabwa inkoni y’urugendo

Insanganyamatsiko kuri uyu munsi mukuru mpuzamahanga w’abagore iragira iti ”Dufatane urunana twubake umuryango utekanye” nyamara ubumwe nyarwanda bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bwo bwashimangiye ko bwatekereje kuri iyi nsanganyamatsiko bugasanga hakwiriye kongerwamo agakeregeshwa kabwo buti ”Dufatane urunana twubake umuryango utekanye kandi udaheza abafite ubumuga”

Umushyitsi mukuru muri ibi birori, Depite Madina Ndangiza, yashimiye igikorwa cy’ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona, agira ati ”Mu rwego rw’imiyoborere myiza hagiye habaho gahunda yo kuremera abafite amikoro make n’abafite intege nke bashobora kuba baterwa n’ubumuga. Mboneyeho gushimira RUB kuba yatanze ubwisungane mu kwivuza, amatungo magufi n’inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona, ni iby’agaciro kenshi kandi bigaragaza ko sosiyete nyarwanda idaheza”


Hon. Madina NDANGIZA

Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukomeza gusaba abagore kwigirira icyizere no gukomeza gufatana urunana badahezanya mu rugamba rw’iterambere kuko ubu abagore bitabira umurimo bagera kuri 46% mu gihe basaza babo b’abagabo bitabira umurimo bo bageze ku kigero cya 62%, bityo ngo urugendo ku bagore rukaba rukiri rurerure.

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu 1972, bivuze ko isi yose muri rusange yizihije uyu munsi ku nshuro ya 47, nyamara u Rwanda ruwizihije kunshuro ya 44 kuko rwo rwatangi kuwuzirikana mu mwaka 1975.


Abanyamuryango ba RUB mu munsimukuru w’abagore i Bugesera


Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera muri uyu munsi mukuru w’Abagore


Abategarugori mu ngeri zitandukanye bishimiye umunsi mukuru wabo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO