Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mont Kigali: Igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kigali Akagali ka Kigali , kimwe no mu tundi turere twose tw’igihugu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore. muri aka kagali bo bari mu igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi.
Uyu muhango wo kwizihiza umunsi w’umugore mu kagali ka Kigali wiswe igitaramo k’ibigwi n’imihigo, igitaramo cyaranzwe n’umuteguro gakondo aho amatorero yose y’imudugudu igize akagari ka Kigali yaserutse gitore ndetse n’amasibo.

Muri iki gice habonetsemo imbyino gakondo, intambwe y’intore ,imihango ndetse n’imigenzo bya kinyarwanda. Igice cya kabiri abaturage bahabwa ikiganiro kumateka aho baganirijwe kumateka yo hambere. Si byo gusa kuko habayehi nigice cyo gutyaza ubwenge aho habajijwe ibibazo bitandukanye kugirango nabatazi ibijyanye n’amateka bumvireho. abahize bakaba indashyikirwa basomye kuntango y’abahizi bisozwa no kuremera abatishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigali Mukamunana Jacqueline yashimye intore uburyo zataramye, igitaramo kikaba kigiye gukomereza mu midugudu. yashimye abadufashije kugirango igitaramo kigende neza. yagize ati "Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, ni byiza ko twese dufatanya kubaka u Rwanda rw’abanyarwanda".

Mukamunana Jacqueline Yakomeje agira ati ’’Turashima ibyiza tumaze kugeraho nk’abagore batuye akagali ka Kigali, by’umwihariko Turashimira Perezida Paul Kagame udufasha guhora twizihiza uyu munsi tumeze neza. Hari byinshi tumaze kugeraho twishimira uyu mwaka ariko inzira iracyari ndende kuko duhigiye guhorana umurava mubyo dukora bitanga icyizere mu bihe birimbere ubona ko umugore w’i Rwanda azaba asobanutse’’.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu. Uyu munsi watangiriye muri Amerika y’Amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose, ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, birangira uyu munsi wemewe n’umuryango w’Abibumbye buri mwaka ukizihizwa.
U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.


Cyari igitaramo kinogeye ijisho





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA