Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ni muntu ki? R. Kelly yasambanyijwe afite imyaka 8, nawe ibirego byo gusambanya ku ngufu biramuremereye.



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Robert Sylvester Kelly ni ryo zina nyakuri y’ umuhanzi w’umunyamerika R. Kelly. Yandika indirimbo, akina filime akaba kandi yarahoze ari umukinnyi w’umunyamwuga wa basketball, atuye muri Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Robert Sylvester Kelly yavutse taliki 8 Mutarama 1967, avukira mu bitaro bya Chicago byitwa Chicago Lying-in Hospital muri Hyde Park, Chicago, ni umwana wa 3 mu bana bane. Nyina yitwa Joanne, yari umuririmbyi akaba yararereye abana be mu rusengero rw’ababatista (Baptist Church). Se wa Kelly ntiyigeze agaragara mu buzima bw’umuhungu we. Umuryango wa R. Kelly wabaga muri Ida B. Wells Homes public housing.

Ubu R. Kelly afite uburebure bwa metero imwe na santimetero mirongo inani n’eshanu (1.85m), afite ibiro mirongo icyenda na kimwe (91kg), ni Umugabo w’ibigango.

R.Kelly yatangiye kuririmba afite imyaka 8, yize muri Kenwood Academy Highschool. Kelly yakuriye mu muryango wari wuzuyemo abagore, yavuze ko bitwaraga mu buryo budasanzwe iyo nyina n’ababyeyi be bakuru batabaga bari mu rugo.

Ku myaka umunani yonyine R.Kelly yatangiye gukoreshwa ibikorwa byo gusambanywa n’umugore wamurushaga imyaka igera ku icumi. We ubwe yagize ati “Nari mfite ubwoba bwinshi ndetse n’isoni nyinshi.” Kelly yabyanditse mu gitabo cy’ibyaranze ubuzima bwe ‘Soulacoaster’ cyanditswe mu mwaka wa 2012 avuga impamvu atagize umuntu abibwira. Iryo hohoterwa ryarangiye ubwo yari afite imyaka 14.

R.Kelly yagize umukunzi wa mbere ubwo yari afite imyaka 8, uwo mukunzi we akaba yaritwaga LULU. R.Kelly yanditse mu gitabo cy’ibyaranze ubuzima bwe ko baherukana bwa nyuma ubwo bari bagiye guteretana.

Ntago byaje kumugendekera neza, ubwo haje agakundi k’abana bakundaga kurwana, Lulu yasunitswe mu mazi arimo umuvumba mwinshi uramurohamisha agenda avuga izina rya Kelly wamuteretaga.

Nyuma uyu mukobwa Lulu yaje gusangwa yapfuye ku nkombe z’uwo Mugezi. R.Kelly avuga ko Lulu yabaye impamvu ya mbere yo kujya mu by’umuziki.

Urugendo rwe mu muziki

Mu mwaka wa 1997, R. Kelly yasinye contalo yo gukinira ikipe ya basketball yitwa ‘Atlantic City Seagulls’, akaba yarakinnye uyu mukino wa Basketball kuva 1997-1999.
Maginga aya Robert Sylvester Kelly ntazwi mu mukino wa Basketball, ahubwo ubu ni umuririmbyi, umuhanzi w’umuziki wo mu bwoko bwa R&B, SOUL,GOSPEL ndetse na HIP HOP, yandika n’indirimbo.

R Kelly yatangiye kuririmba ahagana mu mwaka wa 1980, yaje gutangirana n’itsinda Public Announcement muri 1992. Mu 1993 yaje gukomeza umuziki ku giti cye aho yasohoye album yise 12 Play.

Yari irimo indirimbo nka “I Believe I Can Fly", "Bump N’ Grind", "Your Body’s Callin”, "Gotham City", "Ignition (Remix)", "If I Could Turn Back the Hands of Time", "The World’s Greatest", "I’m a Flirt (Remix)", “the hip-hop era” "Trapped in the Closet”. Mu 1998 indirimbo ya R.Kelly I Believe I Can Fly yatsindiye ibihembo bitatu bya Grammy Awards.

Nubwo R.Kelly azwi nk’umuhanzi akanandika indirimbo, hari n’izo yasubiyemo z’abahanzi benshi batandukanye. Mu 1996 R Kellly yahawe igihembo cya Grammy kubwo kwandikira indirimbo Michael Jackson "You Are Not Alone".


R. Kelly yaririmbiye no ku muhanda i Chicago

Mu 2002 na 2004 yakoranye Album n’abaraperi nka Jay-Z n’abandi bakora Hip Hop nka Nas, Sean Combs, na The Notorious B.I.G.

Mu 2012, R. Kelly yitwaye neza, aba umwe mu bahanzi bacuruje Album nyinshi muri Amerika, aho yacuruje Album zirenga miliyoni 30 z’amadolari. Yakoze Album 12 ze ku giti cye, agurisha arenga miliyoni 75 z’amadolari ku isi hose. Ibyo byamugize umuhanzi wa R&B w’igitsina gabo witwaye neza mu myaka ya 1990 akaba n’umuhanzi wacuruje neza w’ibihe byose. Yashyizwe kuri Billboard nk’umuhanzi wa R&B/HIPHOP wahize abandi mu mwaka wa 1985-2010.

Yatsindiye ibihembo nka BET, Soul Train, Billboard, NAACP, na American Music Awards.Guhera mu mwaka wa 1990, R. Kelly yatangiye gushinjwa ibyaha byo gusambanya abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure, gusa akagumya kubihakana. Muri 2002 yaje gufatwa ku nshuro ya 13, ariko mu 2008 biza gutangazwa ko icyaha kitamuhama.

Muri Mutarama 2019, abagore bivugwa ko R.Kelly yaba yarahohoteye bishyize hamwe bakora Filme Mbarankuru (Filme documentaire) bise “Surviving R. Kelly”, ndetse na rubanda rukoresha #MuteRkelly hashtag mu buryo bwo kumurwanya, ibi byatumye na RCA records (Lebel yakoreragamo) nayo imwirukana. Mu kwezi kwa gashyantare 2019, R. Kelly yashinjijwe ibyaha 10 birimo no guhohotera bishingiye ku gitsina.

Umuryango wa R. Kelly

R.Kelly yashakanye na Aaliyah (1994-1995) uyu mugore we yamenyekanye nk’umuhanzi umwanditsi w’indirimbo akaba ndetse n’umukinnyi wa Sinema, yaje kwitaba Imana azize impanuka y’indege mu wa 2001, yatandukanye na R.Kelly nta mwana babyaranye.

Nyuma yahoo, mu mwaka wa (1996-2009), R.Kelly yaje gushakana na Andrea Kelly, uyu yari umubyinnyi n’umukinnyi wa Sinema, babyaranye abana 3, Jay Kelly, Joann Kelly na Robert Kelly Jr.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA