Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uzarwanya isuri mu murima we azajya abihemberwa-RWFA



Yanditswe na NIYONSABA Pontien Yasomwe na

Leta y’ u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ Ibidukikije irateganya gutangiza uburyo bushya bwo kurwanya isuri n’ imyuzure aho izajya ihemba umuturage wabashije kuyirwanya mu murima we. Azajya ahembwa hagendewe ku bunini bw’ubuso yarwanyije ho Isuri (M2).

Ibi bitangajwe gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe amazi, kandi rukaba rwitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi.

Uyu munsi uzaba kuya 22 Werurwe 2019 . Uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “leaving no one behind” Ugenekereje mu Kinyarwanda ni “ntawe usigaye inyuma)”.
Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu karere ka Ngororero mu gace kitwa Secoko, aha hakunda kugaragara Isuri nyinshi irunda itaka mu mazi ya Nyabarongo. Abayobozi basobanura ko iyi suri iterwa ahanini n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro bihakorerwa.

Bwana Tetero Francois, Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutungo kamere w’amazi mu kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba yagize ati “Mu buryo bwari busanzwe, hakoreshwaga ba rwiyemezamirimo bagakora ibikorwa bakishyurwa, noneho turashaka gushyiraho uburyo ugirana amasezerano na ba nyiri imirima hanyuma tukabahemba hakurikijwe ingano y’aho barwanije isuri batera amashyamba bakanahacukura imirwanyasuri ndetse n’amaterase y’indinganire kubera ko mbere na mbere aribo bifitiye akamaro kanini”


Tetero Francois asobanurira abanyamakuru iby’iyi gahunda

Bwana Tetero avuga ko kandi abaturage bagomba gusobanukirwa ko iyo bamaze iminsi nta mazi meza ya WASAC abageraho nabo baba babifitemo uruhare . Ati ”iyo batarwanyije isuri ikamanuka ari nyinshi hari ikigero bigeraho WASAC ikaba itabasha gutunganya amazi, bigasaba ko irindira iminsi mike kugeza igihe isuri igabanukiye, icyo gihe umuturage niwe uba abihomberamo”

Gahunda yo kurwanya isuri n’imyuzure mu mujyi wa Kigali

Bwana Mugabo Jean Pierre ushinzwe amashyamba asobanura ko mu rwego rwo kurwanya umwuzure wa hato na hato ukunze kugaragara muri nyabugogo, bagiye gucukura ibyobo bifata amazi ku misozi ya Jali, Rebero na Mont Kigali ndetse hakongerwa ubujyahejuru bw’ikiraro cya nyabugogo (Hauteur).


Bwana Mugabo Jean Pierre umuyobozi ushinzwe amashyamba muri MINEMA

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibidukikije, busaba abaturage batuye aharangwa isuri nyinshi kugira iyi gahunda iyabo, bashyira ingufu mu gufata amazi aturuka ku bisenge by’amazu yabo bakirinda no gutema amashyamba bayacana ahubwo bakitabira gahunda ya rondereza no guteka kuri Gaz.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA