Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunyamakuru Elie Fatty Kwizera wari wasabiwe gufungwa burundu yagizwe umwere



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunyamakuru w’imikino Elie Kwizera uzwi ku maradiyo na televiziyo nka Fatty waregwaga icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki gicamunsi rwanzuye ko ari umwere kuri iki cyaha.

Mu isomwa ry’urubanza mu cyumba cy’urukiko harimo umucamanza gusa, uruhande rw’Ubushinjacyaha n’uruhande rwa Kwizera nta n’umwe wari uhari muri aba baburanyi.

Umucamanza yasubiyemo uko iburanisha ryagenze. Mu nkuru yacu iheruka humviswe impande zombi.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gufungwa burundu bugaragaza ibimenyetso ko umwana wasambanyijwe yari yaraye mu nzu y’uyu munyamakuru.

Uregwa we yavuze ko uwo bamushinja ari baringa kuko imyirondoro ye itangwa n’Ubushinjacyaha itandukanye n’imyirondoro yatanzwe n’Umushinga w’indangamuntu. Kandi n’icyo cyaha we atagikoze.

Uwo Ubushinjacyaha buvuga ko yakorewe icyaha, yari umukozi wo mu rugo, nyuma yo kigikorerwa ngo yahise agenda. Ntiyigeze agaragara mu iburanisha.

Umucamanza uyu munsi yavuze ko nyuma yo gusuzuma ingingo z’impande zombi asanga ibimenyetso byose by’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Bityo ko uregwa ari umwere ku cyaha cyo gusambamya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, anategeka ko uregwa ahita arekurwa.


Umunyamakuru Elie Kwizera wagizwe umwere, kuva mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize yari afunzwe.

Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kuba bwajuririra icyemezo cy’uru rukiko.

Isoko: Umuseke.rw





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA