Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gisozi: Umusore yagiye muri aniveriseri y’inkumi bamwicirayo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umurambo w’Umusore witwa Rwamuningi w’imyaka 27 wabonetse ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa kane mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi hafi y’aho yari yaraye aje mu isabukuru y’amavuko y’inkumi bahoze baturanye. Uyu musore birakekwa ko yishwe n’umushito bamujombye mu gituza ugahinguranya umutima.

Nta muturanyi wigeze atabara ngo amenye uko byarangiye mu mirwano yaraye ihuje abari muri ibyo birori by’inkumi yagize isabukuru.

Vincent Niyotwizera umuyobozi w’Akagari ka Ruhango yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko mu gitondo ari bwo yatabajwe n’ababonye umurambo, yahagera agasanga ni umusore wishwe atewe akuma gato (haracyekwa umushito) mu gituza kakagera ku mutima. Ngo nta handi umubiri we ufite igikomere uretse aho mu gituza hatobowe n’akuma gasongoye.

Amakuru agera ku museke avuga ko uyu musore yari yaje mu isabukuru y’umurundikazi bahoze baturanye muri iki gipangu (urugo rurimo inzu nyinshi zikodeshwa) na we yahoze atuyemo mbere y’uko yimukira ku Kimisagara.

Biravugwa ko uyu musore yagiranye amakimbirane na bagenzi be bakarwana. Bamwe bavuga ko bapfuye uyu mukobwa wari wagize isabukuru.

Umuyobozi w’akagari yatangarije umuseke ko abaturiye hano bamubwiye ko nijoro aba basore bari basinze bigaragara muri ibyo birori maze bikaza kuvamo imirwano ari nayo ngo yaba yavuyemo uru rupfu.

Uyu muyobozi avuga ko bishoboka ko habayeho gutabaza, ariko abaturanyi ntibabikore ari nayo mpamvu umurambo w’uyu musore wabonetse bucyeye mu gihe imirwano yabaye bwije.

Niyotwizera ati “abaturanyi bakwiye kurangwa n’umutima wo gutabarara, bakareka iby’i Kigali byo kuba ntibindeba”.

Uyu muyobozi nawe yemeza ko ibivugwa ko uyu musore yaba yishwe mu mirwano y’abasore bapfuye uyu mukobwa wagize isabukuru byaba ari ukuri, ariko avuga ko ntawabyemeza neza.

Kugeza ubu umusore umwe, n’uyu mukobwa wagize isabukuru nibo bamaze gutabwa muri yombi mu gihe hatangiye gukorwa iperereza kuri uru rupfu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA