Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Iyo umutima uhagaze, ubuzima burahagara. ba mutima w’urugo ntibagomba guhagarara kugirango ingo zabo zidahagarara- CNF-Kimironko



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Kimironko, abagore bibukijwe ko ari ba mutima w’urugo kandi ngo ntibakwiye guhagarara mu nshingano bafitiye imuryango yabo, kuko ngo iyo umutima uhagaze n’ubuzima buhita buhagarara.

Ba mutima w’urugo bateranye bagamije kungurana ibitekerezo no kuganira ku bikorwa byakozwe, inzitizi bahuye nazo n’ibiteganywa gukorwa mu gihe cy’umwaka uri imbere.

Madame Jeane d’arc Uwamahoro ashinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kimironko, yavuze ko leta y’u Rwanda yasanze harabagaho ihezwa ry’abagore mu iterambere rishingiye ku bukungu bw’igihugu, hahita hafatwa ingamba. Ati "mbere, igitekerezo cy’umugore cyasubizwaga inyuma, bigafatwa nko kwimwa agaciro. Abagore bahitagamo kwicecekera, ariko bari bazi ubwenge byose babishyinguraga mu mitima"


Jeane d’arc Uwamahoro/Imibereho myiza, Kimironko

Madame Jeane D’arc, ashimangira ko abagore baje kubona ko ari ikandamizwa, barahaguruka baravuga, bituma na Leta ihagurukira kurwanya iri hezwa, Nyamara ariko ngo haracyari abagabo bagitsimbaraye ku kugaragaza ko umugore ntacyo ashoboye.

Asanga abavuga ko umugore yimirijwe imbere ari ubundi buryo bwo kumutesha agaciro no gushaka kumuca intege, ngo bakagombye kumva ko bose bafite amahirwe angana, mu gihe mbere abagabo bari barihariye amahirwe bonyine.

Ati “kuva kera abagore bari bashoboye, ahubwo bari barabuze aho berekanira ubushobozi bwabo. Aya ni amahirwe leta y’u Rwanda yabashyiriyeho badakwiye gupfusha ubusa”

Icyakora ngo n’ubwo hari bamwe mu bagabo bafashe/ bumvise uburinganire nabi, ngo hari n’abandi babwumise neza kandi ngo no ku ruhande rw’abagore ni uko.

Ibi byatumye hari aho uburinganire n’ubwuzuzanye bwabaye uburyo bwenyegeza umuriro aho gukemura ibibazo birimo amakimbirane mu miryango.

Ku ruhande rw’abagore, basabwe kwibuka ko ari ba mutima w’urugo. Madame Kanakuze Liberatha, Perezida w’umuryango FPR inkotanyi mu murenge wa Kimirinko ati ”Iyo umutima uhagaze n’ubuzima buba buhagaze, abagore ni ba mutima w’urugo ntibagomba guhagarara kugirango ingo zabo nazo zidahagarara”


Kanakuze Liberatha, Perezida w’umuryango FPR inkotanyi mu murenge wa Kimirinko

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Kimironko, Florence Nyiransabimana yagarutse ku ruhare rw’abagabo mu iterambere ry’abagore, ati “Hari abagabo bamaze kumva ko umugore agomba kubaho ateye imbere, ariko haracyari inzira ndende kuko byose biterwa n’uko umuco wacu wari waradutoje ko umugore ahora ari munsi y’umugabo, naho umugabo akaba ku ntebe y’imbere, ubu harageze rero ngo abagore nabo bajye kwicara ku ntebe y’imbere (Table d’honneur)”

Donah Kamashyazi, Perezida w’inama y’abagore mu karere ka Gasabo yashimangiye ko abagore bose ari abayobozi ku rwego rwabo, yagize ati ”Abagore bose ni abayobozi mu byiciro byabo, ku rwego rwabo kandi umuyobozi ni ubona ikibazo akagishakira igisubizo”


Donah Kamashyazi, CNF-Gasabo

Yabibukije ko mu ngo zabo nabo ari abayobozi kandi baramutse badahagaze neza ku ngo zabo zagwa hasi zigasenyuka, icyakora uyu muyobozi yanenze bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bamara gutorerwa inshingano bakaziburamo bagatererana abandi.Aba bagereranwa n’abagore mu ngo zabo badafata umwanya wo kwita ku bibera mu ngo zabo

yagize ati "Kugira ngo ube umuyobozi mwiza ugomba kuhaba, namwe abagore mugomba kuba muzi ibibera mu ngo zanyu kuko namwe ubwanyu muri abayobozi" Yasabye abagore ba Kimironko kugaragara mu bikorwa byo kwibuka u Rwanda rugiye kwinjiramo.

Muri uyu muhango, haremewe abagore batishoboye, Mukakarangwa Madeleine ni umwe muri bo wahawe imashini idoda ifite agaciro k’ibihumbi 120 Frw, n’ibahasha irimo n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora ubuyobozi bwa CNF mu murenge wa Kimironko bwamusabye kutazabura kuko ngo abandi bagore bamara gufashwa bakaburirwa irengero.

Mukakarangwa Madeleine yaganirije ikinyamakuru the Profile akibwira ko ubu abonye urufunguzo rw’amarembo y’ubuzima ati “Ndabashimira ko bantekerejeho, nize kudoda, ariko nari narabuze ubushobozi bwo kugura ku giti cynjye imashini idoda kandi hari hashize imyaka igera ku 10. Ngiye kwiyibutsa, ubundi ntangire kudoda imideli itandukanye, ndizera ubu icyizere cy’ubuzima kigarutse”


Mukakarangwa Madeleine, uwaremewe

Abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Kimironko bagaragaje ko
bafashije abana b’abakobwa 4 bajya kwiga mu mashuri y’imyuga, bafashije kandi abangavu kwipimisha agakoko gatera SIDA.


Abagize CNF mu murenge wa Kimironko bacinye akadiho.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA