Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwarutabura: Bibukijwe ko kugira isuku n’umutekano ari bo bifitiye inyungu



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019, mu isantere ya Rwarutabura iherereye mu murenge wa Nyamirambo. Bwahuje ubuyobozi bw’umurenge,inzego z’umutekano, abaturage n’abafatanyabikorwa b’akorere.Abaturage bibukijwe ko isuku n’umutekano biri mu nshingano zabo.

“Isuku yanjye, isuku yawe” bumwe mu butumwa bukubiye mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano, bwatangijwe n’abayobozi b’umurenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’umurenge bugira buti “Nyamirambo ikeye kandi itekanye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza, yagize ati “Twatekereje gukorera muri kano gace ka Rwarutabura dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu byumwihariko n’abaturage kuko ariho hakigaraga ikibazo cy’isuku nke, hakaba hakigaragara n’abanywa inzoga z’inkorano. Mu bukangurambaga turimo“ Isuku yanjye, isuku yawe. Nyamirambo ikeye kandi itekanye ”turi kwibanda mubice by’ibyaro dufite kuko mu mujyi ho imyumvire yamaze kuzamuka cyane isuku n’umutekano babigize ibyabo”.


Marie Chantal Uwamwiza, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyamirambo

Yakomeje avuga ko uyu muganda udasanzwe w’isuku n’umutekano uzakomereza no mu tundi duce dutandukanye tugize umurenge wa Nyamirambo byumwihariko aho imyumvire ku isuku n’umutekano bitarumvwa kimwe. Yagize ati “ibi tuzabigeraho dufatanyije n’abaturage, kuko nibamara kumva ko isuku ari iyabo, Nyamirambo izaza ku isonga mu yindi mirenge igize umujyi wa Kigali”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge DPC Sano, yakanguriye abari bitabiriye icyo gikorwa kugira isuku mu byo bakora byose kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Yakomeje kandi asaba abaturage ndetse n’urubyiruko by’umwihariko gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga, bakagira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru vuba y’abashobora gukora ibyaha no guhungabanya umutekano, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha.

Yasoje aburira abacuruza ibiyobyabwenge kurya bari menge kuko amategeko akaze ahana ababicuruza n’ababikoresha. Yagize ati ”Hari byinshi abantu bacuruza bakiteza imbere, abacuruza ibiyobyabwenge babireke hakiri kare batarafatwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera”.

Abaturage bo mu Kagari ka Rugarama mu isanteri ya Rwarutabura bishimiye umuganda bakoranye n’abayobozi babo kuko ubutumwa bahawe buzatuma babasha gukumira ibyaha bigaragara mu isanteri yabo no kongera ama karabu (Club) y’isuku mu midugudu.

Uwambaje Dancilla ni umwe muri bo, yagize ati “Byatunejeje kuko tumenyereye gukora isuku aho dutuye tukirengagiza aho tugenda, ahahurira abantu benshi naho dukorera. Twabwiwe ko nidukorera hamwe buri wese akabigira ibye tuzaba abambere mu mujyi wa Kigali. Tugiye kongera ama club y’isuku mu midugudu yacu hari byinshi rero tuzageraho. Ubu bukangurambaga tugiye kubugira ubwacu aho kuba ubw’abayobozi”.

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano. “Nyamirambo ikeye kandi itekanye”. buzamara igihe cyamezi ane.


Bakoze umuganda ugamije kunoza isuku aho batuye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA